Kuri uyu wa Kabiri, abagize komite z’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kirehe bakanguriwe kugira uruhare bigisha abaturage b’ingeri zose ubumwe n’ubwiyunge na cyane ko aka karere kari mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku bumwe n’ubudaheranwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janvière yasabye abahagarariye ubumwe n’ubwiyunge ku mirenge kuzirikana ishingano zabo, ariko bakomeza ingamba kandi baba intangarugero bimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Yagize ati:”Dukeneye ko uruhare rwanyu rugaragara n’umwanya wanyu mwigishe kandi muganirize abaturage, ishingano zacu tuzubahirize, dukomeze dushishikarire gukora ibyiza, tube intangarugero ari nako tubishishikariza n’abandi, kugira ngo dukureho inzitizi zikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati: “Nk’abantu mufite mu nshingano gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa dukomeze ingamba twigishe kandi twegere abaturage tubasobanurire ikintu ku kindi dufatanye twimakaze gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”
Bamwe mu bahahariye komite n’ubumwe n’ubudaheranwa baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bungutse byinshi kandi bagiye kurushaho gushira mu bikorwa inshingano zabo bigisha abaturage b’ingeri zose bibanda ku rubyiruko.
Bahati John wo mu Murenge wa Nyamugari yagize ati:”Twari dusanzwe tubikora ariko tugiye kurushaho kwigisha haba urubyiruko aho ruri kwidagadurira, mu nteko z’abaturage ndetse n’ahandi.”
Ndayisaba Emmanuel ushinzwe ubumwe n’ubudaheranwa mu Murenge wa Mpanga yagize ati:”Tubwiwe ko tugomba kumanuka hasi tukigisha ingeri zose bagasobanukirwa ubumwe n’ ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”
Abagize komite n’ubumwe n’ubudaheranwa kandi babwiwe kugira uruhare mu gushaka abarinzi b’igihango ari nako begera abahari barushaho kubaba hafi kugira ngo barusheho kubashishikariza gukomeza gukora ibyiza.
Muri iyi nama yahuje abashinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubumwe n’ubudaheranwa kandi basabwe kwiteguro neza kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
IUbukangurambaga ku bumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Kirehe bwatangiye tariki 26 Werurwe, bukazageza tariki 06 Mata 2024.







