Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare basabye inzego zose zatowe mu Murenge wa Nyagatare gufatanya n’abacuruzi ndetse n’abaturage bagashyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyagatare nk’umwe mu mijyi yunganira Kigali no gukurikirana abubaka nta byangombwa.
Babibasabye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 ubwo baganiraga n’Inzego zatowe mu Murenge wa Nyagatare kuva ku mudugudu ndetse n’abavuga rikumvikana.
Ubusanzwe Umurenge wa Nyagatare niwo ugize igice kinini cy’Umujyi wa Nyagatare kugeza ubu,kuko urimo inganda eshatu: urw’amata y’ifu, urwa kawunga ndetse n’urutunganya amakaro. Harimo imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 24.6, hakaba hari na sitade ya Nyagatare, harimo hoteli y’inyenyeri enye ‘Epic Hotel ‘, ibitaro bya Nyagatare n’uruganda rutunganya amazi rwa Mirama.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyagatare, muri uyu Murenge hamaze gutangwa impushya zo kubaka 1 400 kuva 2017 kugeza ubu.
Iki gishushanyo mbonera kigaragaza ko rwagati hagenewe inzu zigeretse, abakora ubucuruzi bagomba kubaka inzu zihisha amabati zizwi nka konoshi mu gihe abubaka izo guturamo bubaka izizwi nk’uducurama.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare Kabagamba Wilson yasabye abayobozi bari mu nzego zitandukanye ndetse n’abacuruzi gukora inshingano zabo nkuko bazitorewe ariko bagafatanya n’umuturage ngo kuko batamushyize mu bimukorerwa nta terambere bageraho.
Ati: “Niba uri mu bubaka batabifitiye uburenganzira ubwo uruhare rwawe ni uruhe? Natwe abayobozi twese dufatanyije dukwiye kureba abo bubaka batabifitiye uburenganzira dukwiye kubahangara tukababuza.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyagatare Kabare Edouard yijeje Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ubufatanye bw’Inzego zose mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyagatare.
Butera Joseph uhagarariye abacuruzi mu Murenge wa Nyagatare yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kubaka inzu zigezweho nk’abacuruzi.
Yakomeje agira ati” Impamvu tudafatanya ngo twubake igikorwa gifatika nuko hari abagiye bahura n’ibibazo bitandukanye igihe bishyize hamwe mu makoperative ugasanga bazahajwe n’abababereye ba perezida hanyuma ibyakabaye inyungu za koperative bikaba inyungu zabo bwite aribyo byatumye n’abandi batitabira kwihuriza hamwe.”
Butera rero asanga Leta ikwiye kujya ikurikirana abatwara amafaranga y’abanyamuryango ngo byajya bibafasha kwibumbira hamwe bahereye ku bintu bito kandi bigatanga umusaruro.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare iri mu bikorwa by’ubukangurambaga ngarukamwaka byitwa ‘Ukwezi k’umujyanama’. Muri uyu mwaka byatangiye tariki 13 bikazageza tariki ya 25 Werurwe 2024 ku nsanganyamatsiko igira iti: “ Imparirwakurusha, nkore neza bandebereho.” bikaba bifite umwihariko wo kwita cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyagatare.







