Abaturiye umuhanda uri kubakwa wa Ngoma-Bugesera mu Karere ka Ngoma bafite imitungo yangijwe n’ikorwa ryawo barasaba guhabwa ingurane yayo kuko ngo hashize umwaka urenga ndetse bari mu gihirahiro, kubera ko hari bagenzi babo bishyuwe amafaranga bo bakaba batarishyurwa kugeza ubu.
Abaganiriye na MUHAZIYACU bo mu kagari ka Cyerwa, Umurenge wa Gashanda wanyuzemo uyu muhanda bavuga ko hari imitungo yabo yangijwe irimo inzu, imirima n’ibiyihinzemo. Basaba ko bahabwa ingurane z’ibyayo.
Mukaramyimana Evelyne, yagize ati: “Twebwe twandikishije mbere ubwo batwandikaga, abandi babona amafaranga ubu umwaka urashize dutegereje, ubwa kabiri baratubwira ngo tugende tujye gufotoza turabikora biragenda nyuma barongera baratubwira ngo twongere tujye gufotoza, mu kwa munani umwaka ushize nabwo baratubwira ngo twongere dufotoze. ”
Akomeza agira ati: “Noneho hari abandi, aba mbere ntabagihari baratubwiye ngo aya mbere barayaturiye nabo badusabye gufotoza ibyangombwa by’ubutaka, indangamuntu kugeza saha izi ntayo turabona. Mudukorere ubugizi kugira ngo tuyabone kuko njye bandimwo ibihumbi 457Frw.”
Uwateta Alice wo mu Kagari ka Cyerwa, mu murenge wa Gashanda, avuga ko babaha amatariki bajya kureba kuri konti zabo bagasanga nta mafaranga bashyizeho.
Ati: “Abantu bamwe barishyuwe abandi ntibishyuwe kandi hashize umwaka. Hari ukuntu ugenda bakakubwira ngo dosiye ziba zifite ikibazo, bakakubwira ngo umugabo umwe yarasinye umugore ntiyasinya ariko twebwe iyo tugiye batubwira ko icyangombwa cyacu ari kizima tugategereza ko batwishyura tugaheba.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yijeje aba baturage ko ntawuzamburwa amafaranga ye ndetse ko ababariwe kera harimo utubazo tugenda dukemuka.
Yagize ati: “Hari gihe usanga uwo babariye rimwe umwe yarayabonye ariko we akaba yarujuje dosiye nyuma gatoya; uwo ni umwe, uwa 2 hari uwo usanga bitaranuzura, uwa 3 hari uwo byuzuye ariko dosiye ze baramubariye nyuma bitewe n’aho umuhanda ugenda ufata, icyo nababwira ni uko umushinga uko uteye amafaranga arahari nta muntu uzasigara utishyuwe muri uyu muhanda.”
Asoza agira ati “Nk’uko amadosiye atagendera rimwe mu nzego agomba kuva mu murenge, Akarere, akagera muri Minisiteri ibishinzwe yaba abonetse akongera akagenda amaze kuzuza ibisabwa, bagire icyizere nta muntu uzava aha atishyuwe.”
Uyu muhanda watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 ureshya na kilometero 52, aho uzuzura utwaye miliyari 64Frw.
Ni umuhanda wa kaburimbo uhuza Akarere ka Ngoma n’aka Bugesera ahazwi nka Ramiro ugeze kuri 36% wubakwa, Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, kikaba cyaratanze icyizere ko ibyari bigoranye byarangiye kuri ubu imirimo igiye kwihutishwa ku buryo mu Ukwakira 2024 uzaba warangiye.







