Umwana w’imyaka itatu wabaga kwa sekuru i Kabarondo mu Karere ka Kayonza yaraye yishwe n’umugabo wa nyina nyuma yo kumwiba apfumuye inzu, uwabikoze yabyiyemereye anagaragaza aho yamushyize.
Kwa sekuru aho umwana yabaga babyutse basanga inzu yapfumuwe nk’uko abajura bajya babikora, gusa nta kindi kintu bigeze basanga bibwe usibye umwana w’imyaka itatu wararanaga n’undi mwana nawe utarengeje imyaka umunani.
Kagabo Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo yabwiye MUHAZIYACU ko uwabikoze yitwa Bimenyimana Yves washakanye na nyina wa nyakwigendera.
Uyu mugabo ufite imyaka 27 yaketswe kubera mu masaha yariyabanje yari yiriwe mu Mudugudu wa Cyinzovu, ndetse ntiyanaraye mu rugo iwe.
Ubusanzwe Bimenyimana na nyina w’umwana babaga mu Murenge wa Kabare, ni na ho yafatiwe, ariko nyuma yo kwica umwana yamujugunye mu Mudugudu w’Akinyenyeri.
Gitifu Kagabo yagize ati: “Twamukurikiranye tumenya ko yariyaraje ejo, dukurikirana aho yarari [mugitondo], yari mu Murenge wa Kabare, inzego zaho ziramufata, niwe waturangiye.”
Yongeye ati: “Yari yabanje kubihakana ko yamwishe ariko abantu bavuga ko bamubonye hano mu mudugudu yanabonanye n’umwana, aza kugera aho atwemerera aho yamushyize.”
Nyuma y’uko inzego z’ibanze zo mu Murenge wa Kabare zimufashe, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Kayonza bagiye kumuzana kugira ngo akurikiranwe icyo cyaha.
Ubwo MUHAZIYACU yavuganaga n’umuyobozi w’Umurenge wa Kabarondo, umurambo w’umwana wajyanwaga mu bitaro bya Rwinkwavu, kugira ngo hakorwe isuzuma ry’umurambo mbere y’uko ashyingurwa.





