Mu ijoro ryakeye ahagana saa Sita zijoro mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, abajura bapfumuye inzu y’umuturage witwa Kayibanda Innocent ufite imyaka 61 bibamo umwuzukuru we ufite imyaka itatu.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyinzovu mu Kagari ka Cyinzovu.
Kagabo Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo aganira na MUHAZIYACU yemeje ko koko ayo makuru ariyo.
Ati: “Nibyo bamutwaye. Abariyo batubwiye ko abantu bacukuye inzu ahagana ku cyumba uwo mwana yararanagamo n’undi mwana uri hagati y’imyaka irindwi n’umunani, batwara uwo mwana muto. Ntakindi kintu batwaye bahise bagenda.”
Gitifu Kagabo yavuze ko kuri ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uwaba yatwaye uwo mwana.
Ati: “Ubu ngiye kujyanayo na Komanda kugira ngo dukomeze dushakishe, gusa twamenye ko nyina w’uwo mwana yashatse undi mugabo mu ibanga atabibwiye ababyeyi be, wasanga rero ise w’umwana ariwe waje kumutwara ariko niko tubikeka.”





