Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024, rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, rwiyemeza gukomeza ibyagezweho.
Ni mu rwego rwo gutegura umunsi w’Intwari uzaba tariki ya 01 Gashyantare 2024, Umurenge wa Kibungo wateguye uruzinduko kugira ngo urubyiruko rurusheho kumenya amateka ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, uko yateguwe, yakozwe n’uko yahagaritswe.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, basuye Ingoro y’Inteko ishinga amategeko ibitse amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwe abatutsi muri 1994.
Urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, akubiyemo ibi bikurikira: Isinywa ry’Amasezerano ya ARUSHA (Tanzania), amateka y’Abasirikare 600 b’Inkotanyi bari bagize batayo ya 3 bari baje kurinda abanyapolitiki ba FPR bari baje mu ishyirwamubikorwa ry’Amasezerano ya ARUSHA.
Mu bindi harimo ibikorwa by’ubutwari byiganjemo ubutabazi byakozwe n’ingabo za RPA by’umwihariko ibigo byari bigize batayo ya 3 (Eagle, Chui na Simba).
Uru rubyiruko 58 rwaherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude ari kumwe n’abakozi b’Umurenge wa Kibungo, Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Ngoma uhagarariye urubyiruko, Safi Olivier.
Mu gusoza igikorwa, urubyiruko rwashimiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ku byiza amaze kugeza ku Banyarwanda kandi rwizeza ubuyobozi ubufatanye muri gahunda zose za Leta.
Ndikumana Cedrick, ati “Nk’urubyiruko twiyemeje ko Jenoside itazongera ukundi kandi tuzakomeza guhangana n’abapfobya bahakana ko itabaye duhangane n’ingengabitekerezo aho iva ikagera kuko ubu twabaye umwe ubumwe bwacu ni bwo buturanga. Urubyiruko turi umwe ntawasenya Igihugu tureberera, imbaraga zacyo turahari.”
Giraneza Grace, ati “Nishimiye kwifatanya n’aba mu rugendoshuri twakoze hagamijwe gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mu by’ukuri amateka twarayize mu ishuri akenshi tukayiga duharanira kugira amanota tukayamenya nibyo, ariko uru rugendoshuri rumfashije gusobanukirwa neza nk’uwari uhibereye biba.”
Akomeza ati: “Nubwo Jenoside iba nari ntaravuka, nize kandi ubutwari bwaranze Inkotanyi kuri njye Inkotanyi ni Ubuzima, bityo nk’urubyiruko ngomba guharanira gusigasira ibyo baharaniye bikagerwaho nkaharanira ko ntacyabisenya ndora byaba na ngombwa nkambarira urugamba.”
Kayitesi Marie Jeanne, ati “Twize uburyo Inkotanyi zahagaritse jenoside zikagarurira Abanyarwanda ubuzima, amasomo nakuyemo icya mbere ni ukugira intego, kwihangana, kutikunda ahubwo ngakunda imbaga nyamyinshi, gushaka igisubizo kandi vuba, gukora cyane aho bigaragara ko bigoye.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere Ka Ngoma, Safi Olivier, yavuze ko mu byo basuye babonye ingaruka mbi za jenoside yakorewe abatutsi 1994, bamenye uko urugamba rwo guhagarika jenoside rwari ruteye, ubuhanga Inkotanyi zakoresheje
Yongeyeho ko babonye ko kugira ngo RPF irutsinde byasabye kwihangana, imyitwarire myiza, kubaha, gukunda Igihugu no kwitanga byabasigiye isomo.
Ati: “Nkatwe urubyiruko biduha imbaraga z’uko dufite abo tureberaho bityo natwe tugatera ikirenge mu cy’Inkotanyi aho dusabwa gusigasira ibyagezweho mu kubaka urwatubyaye ndetse no gukomeza kuzirikana ko Inkotanyi ari Ubuzima.”









