Mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere, ikipe y’Umurenge wa Karangazi mu bagabo watwaye igikombe utsinze uwa Musheri ibitego 3-0 mu gihe mu bagore Umurenge wa Matimba bakinaga ari abakinnyi barindwi batsinze uwa Tabagwe igitego 1-0.
Ni imikino yabaye kuri iki cyumweru ku wa 21 Mutarama 2024 ibera kuri Sitade y’Akarere ka Nyagatare aho yitabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’Akarere ndetse n’abafana bari benshi.
Ku isaha ya saa saba zuzuye nibwo hakinwe umukino wa nyuma mu bagore wahuje Umurenge wa Matimba n’uwa Tabagwe. Ni umukino wabayemo agashya aho nkuko bisanzwe mbere yuko iyi mikino yatangiraga babanza gusuzuma ibyangombwa by’abakinnyi maze basanga mu bakinnyi b’Umurenge wa Matimba harimo abatemerewe gukina.Byatumye bakina ari barindwi ariko ntibacika intege barakina batsinda Umurenge wa Tabagwe igitego 1-0.
Saa cyenda byari biteganyijwe ko umukino wa nyuma mu bagabo ukinwa ariko siko byagenze kuko watangiye 16:15′ bitewe nuko hari abakinnyi bashidikanywagaho ku ruhande rw’Umurenge wa Musheri biba ngombwa ko hazusumwa ibyangombwa byabo.
Umukino watangiye Umurenge wa Musheri usatira bigaragara ko urusha uwa Karangazi mu minota 5 ya mbere binyuze cyane kuri Frodouard wari wambaye nimero 5. Ku munota wa 9′ w’igice cya mbere Rwankojo Dan yafunguye amazamu ku ruhande rwa Karangazi ku makosa y’umunyezamu wa Musheri wasohotse nabi.
Guhera ku munota wa 15 ikipe ya Karangazi yaje kugaruka mu mukino iranawiharira maze ku munota wa 22 itsinda igitego cya Kabiri ku mupira w’umuterekano(coup franc) watewe na Irareba Ntabanganyimana.
Ku munota wa 25′ nyuma y’iminota 3 Karangazi yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Rwankojo Dan cyari icya kabiri cye muri uyu mukino, ari nako igice cya mbere cyaje kurangira. Mu gice cya Kabiri ikipe ya Karangazi yatuje irakina ari nako itinza umukino nk’ikipe yatsinze mu gihe Musheri yageragezaga gushaka igitego cy’impozamarira ariko birangira ikibuze ni nako umukino watangiye.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Karangazi Mulisa John yabwiye MUHAZIYACU ko ibanga bakoresheje ari ukudacika intege no gukina umupira mwiza bahererekanya, yanavuze ko bari banyotewe igikombe kuko bari bamaze imyaka ine bagera ku mukino wa nyuma ariko ntibagutware.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen wari witabiriye iyi mikino yavuze ko ari umwanya wo kwishima ku baturage bagahabwa ubutumwa bubagenewe ndetse no kugaragaza impano zabo.
Ati”Iyi mikino yadufashije kuganira n’abaturage n’urubyiruko ku ngingo zitandukanye, ikindi nuko yahaye abaturage ibyishimo ku buryo bugaragara ariko icy’icyingenzi cyane nuko yagaragaje impano bafite, hari n’abakinnyi ikipe yacu ya Sunrise yashimyemo ariko isanga baracyari abanyeshuri batarageza igihe cyo gukina nk’ababigize umwuga…”
Mu gusoza iyi mikino kandi hahembwe abahize abandi mu gusiganwa ku maguru no ku magare, gusimbuka urukiramende ndetse no kubuguza.








