Ubuyobozi bw’Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF bwatangaje bamaze kwiga imishinga irengeje agaciro ka miliyari 4.5 Frw muriyo agera kuri miliyari 2 Frw bamaze kuyemerera abaturage no gusinyana amasezerano mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Ni nkunga nyunganizi itangwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere, inkunga aba ari 50% hanyuma nyir’umushinga akagira uruhare rwe rwa 50% yamara kubikora BDF igasuzuma ibyo yakoze iboneraho no guhita imwogereraho kugirango bibe 100%.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cya BDF, Munyeshyaka Vincent, yabivuze kuri uyu wa 18 Mutarama, ubwo yasuraga abafatanyabikorwa bafite imishinga mu Ntara y’Iburasirazuba mu rwego rwo kureba uruhare rwabo n’imbogamizi bafite binyuze mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi CDAT[Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation].
Yagize ati “Tumaze amezi menshi twakira ubusabe bwabo ndetse tubusuzuma, tukaba tumaze kwemerera bamwe muri bo amafaranga ku buryo abo tumaze kwemerera imishinga yose hamwe miliyari ebyiri zimaze kugeramo, ariko n’umushinga wa miliyari 16, ubwo nazo tuzazitanga.”
Ubwo yasuraga abo muri Ngoma, yavuze ko basabye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 110, Nyagatare basaba agera kuri miliyari y’amanyarwanda ariko ngo baracyiga imishinga kandi n’amafaranga aracyahari.
Munyeshyaka yavuze ko muri Ngoma hari ikibazo cy’uko abemerewe inguzanyo bikuyemo bavuga ko nta bushobozi bafite.
Ati: “Kubera aya mafaranga ari inkunga umuntu araza akihanika ugasanga nk’umuntu utarakora umushinga wa miliyoni eshanu akagira gutya agasaba miliyoni 100 Frw niba ayasabye biramusaba uruhare rwe rwa miliyoni 50 Frw, hari abikuyemo rero batsinze kandi bujya aba asa nk’aho abangamiye abandi.”
Yabagiriye inama ati: “Turi kuvuga miliyari 16 muri BDF ariko muri CDAT bashobora no kwisabira inguzanyo ku nyungu ntoya 8% ku mafaranga yanyujijwe muri Banki y’Igihugu y’Iterambere(BRD), ibindi Minisiteri ibishinzwe y’ubuhinzi n’ubworozi irahari kugira ngo ikomeze kubafasha mu mishinga minini cyane.”
Muri Ngoma hari imishinga 13 ifite agaciro ka miliyoni 638 Frw zirenga imaze kwemerwa mu cyiciro cya mbere na BDF, muriyo itanu ifite agaciro miliyoni 139 n’ibihumbi 450 Frw yamaze gusinya amasezerano ndetse ubu iri gushyira uruhare rwabo rwa 50% mu bikorwa.
Umworozi woroye inkoko zigera ku 2000, mu mudugudu wa Kabonero, Akagari ka Nyagatugunda, Umurenge wa Zaza, Uzigiyumutima Assoumpta, avuga ko yaganye BDF ashaka inkunga yo gukoresha hashakwa aho inkoko zarira(manjwari), aho kunywera, inyubako zibamo n’ikigega cy’amazi byose bifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.
Ati: “Inkoko zabagaho ku bucucike, ikindi mu kwagura umushinga iyo ibikorwa bikiri hasi biragorana kubona isoko nk’ubu batugurira ku mafaranga make kuko iyo mbajije amahoteli n’abafite imishinga minini bambaza tereyi nabona ugasanga niba bakeneye guhera kuri 500 ntabwo tuzigezaho.”
Perezida wa Koperative COABANAMU, y’abahinzi b’inanasi mu murenge wa Mugesera, Muzerwa Alex, yavuze ko igizwe n’abanyamuryango 66, bahinga ku buso bwa hegitari 419, bakeza toni 250 ku kwezi gusa hari igihe ngo zirenga 300 cyangwa 400 ariko bafite imbogamizi yo kugeza umusaruro ku isoko.
Ati: “Tumaze kwifuza ko umusaruro wacu wajya ujyanwa ku isoko, twifuje kwigurira imodoka yadufasha kuwukujyana biba ngombwa ko BDF idufasha itubwira ko yaduha kimwe cya kabiri cy’ubushobozi twaba dufite, tuzayigura miliyoni 51 n’ibihumbi 450 Frw, turumva turamutse tuyibonye byadufasha kugeza umusaruro hijya no hino.”
BDF itangaza ko yari ifite ingengo y’imari ya miliyari 16 Frw ubwo yumvaga ibitekerezo by’abantu, gusa ku ikubitiro bagize abantu basaga ibihumbi 11 bagaragazaga ko imishinga yabo iramutse yemewe yaba isaba amafaranga angana na miliyari zirenga 756.
Ni bintu byabahaye akazi kenshi ko gutoranya kureba imyiza kurusha indi, ku buryo bahise bakuramo igera ku 1,320 yo gutangira gusuzumwa nayo bayigiyemo basanga imishinga 478 ariyo ifite amanota 100% ariko nayo isaba ingengo y’imari iruta iyo bafite kuko yasabaga miliyari 43 Frw.









