Abatuye mu Karere ka Gatsibo, barashimira intore zari ku rugerero zabahuguye ku kwisabira serivisi zitandukanye biciye muri Gahunda ya Byikorere ku Irembo, ubundi bajyaga gusaba bibatwaye umwanya ndetse n’amafaranga.
Mukamana Marie Grâce utuye mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kabarore yavuze ko yishimiye ibyo izi ntore zabigishije avuga ko bigiye kubarinda gukomeza gutakaza amafaranga mu buryo budakwiye.
Yagize ati: “Nkurikije nka serivisi z’Irembo batwigishije, bamwe twajyaga dusiragira, ugasanga ugiye gushaka umukozi wo ku irembo akagukorera iyo serivisi, yarangiza akaguca amafaranga menshi bitewe na serivisi agukoreye kandi utakabaye uyatanga. Hari igihe umuntu yajyaga gusaba serivisi bakamwigirizaho nkana, ariko kuko ayikeneye cyane akayatanga, nyamara abyikoreye yatanga amafaranga 500 yo kudekarara, ya mafaranga yari gutanga agakora ikindi kintu mu muryango.”
Undi muturage witwa Dusabimana Viateur wo muri aka kagari na we yavuze ko ibyo bamenye bizabarinda guta igihe, gutanga amatike ya hato na hato no kwirirwa batonze umurongo bajya gushaka serivis.
Yagize ati: “Kwiga iri koranabuhanga rero ikintu bidufashije, ni ukuvuga ngo hari amafaranga twishyuraga amatike tujya ku kagari cyangwa ku murenge, tugakoresha amafaranga menshi bikadushyira no mu gihombo, ubwo rero ya mafaranga twakoreshaga mu matike tuzajya tuyakoresha twiteza imbere.”
Yongeye ati: “Ikindi, umwanya twatakazaga tujya gushaka izo serivisi, niba wabyukaga mu gitondo ujya kuyishaka, uzajya ukora imirimo yo mu rugo, ya serivisi uyisabire kuri telefoni, bitume umutungo wo mu rugo ndetse n’umusaruro byiyongera.”
Urugerero rw’uyu mwaka rwagize umwihariko wo kwigisha abaturage kwisabira serivisi zitandukanye, nk’uko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marceline yabisobanuye.
Yagize ati: “Navuga rero ko twagize umwihariko muri uyu mwaka, twashyize imbaraga mu bukangurambaga bushingiye kuri Byikorere. Ni ubukangurambaga bufasha abaturage kwiha serivisi, kubona serivisi bari iwabo mu rugo badakoze urugendo, badatanze amafaranga, aho wasangaga umuntu afite telefoni yo guhamagara no kwitaba gusa. Ikoranabuhanga dukangurira abantu ni iribegereye kuri telefoni, iyo turebye mu Karere ka Gatsibo, hari abantu benshi bafite telefoni, ariko turashaka ko bazibyaza umusaruro.”
Izi ntore zari ku rugerero kuva ku wa 5 Nzeri kugeza kuwa 19 Ukuboza 2023, zahuguye abaturage kwikorera ibintu bitandukanye mu ikoranabuhanga birimo kwisabira ibyangombwa banyuze ku rubuga rw’Irembo ku bafite telefoni zigezweho (smartphones), gusaba serivisi z’Irembo bakoresheje telefoni nto, kwisabira serivisi z’ubuvuzi, kugura umuriro, kwishyura amazi n’izindi serivisi nyinshi zabasabaga kuzishyura bakoze n’urugendo.
Akarere ka Gatsibo kari ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwerekana uko twahiganwe mu kwesa imihigo muri serivisi z’Irembo, ku kigero cya 95%, mu Ugushyingo 2023, kakaba no ku mwanya wa gatandatu, muri gahunda ya Byikorere ku Irembo, mu turere 30 tugize u Rwanda.







