MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abafatanyabikorwa mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA n’imirire mibi

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
01/12/2023

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo, abayobozi n’abakozi ba World Vision Rwanda n’aba Plan International Rwanda ku rwego rw’Igihugu, bari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’Inzego z’Umutekano bakoze Umuganda wo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu bitaro bya Kiziguro bigamije kwigisha abantu kurwanya imirire mibi mu bana.

Iki gikorwa cyaranzwe n’ibikorwa bibiri by’ingenzi birimo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu Bitaro bya Kiziguro no kwibutsa abatuye Gatsibo ububi bwa Virusi Itera Sida binyuze mu mupira w’amaguru wahuje World Vision Rwanda na Plan International Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Marceline yavuze ko icyari kigambiriwe muri ibi bikorwa ari ugukangurira abantu kwita ku buzima.

Yagize ati: “Gutera ibiti by’imbuto ziribwa biri muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), birumvikana ko bifite icyo bivuze ku kigo nka kiriya cy’ubuvuzi cyakira abantu benshi, biratanga ubutumwa bwo kurwanya imirire mibi, abantu bashishikarira kugira imbuto nyinshi kandi zikagera ku bana.”

Yunzemo ati: “Ikindi gikorwa cyari kigendanye no kwibutsa Abanyagatsibo ingaruka za SIDA, ububi bwa SIDA ndetse no kubakangurira kuyirinda, tuzirikana ko ejo ku ya 01 Ukuboza ari umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ubukana bwa SIDA.”

Nyuma yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu bitaro bya Kiziguro, hakinwe umukino w’umupira w’amaguru, aho abakozi ba World Vision Rwanda batsinze ibitego bitatu kuri kimwe aba Plan International Rwanda.

Uyu mukino wari mu rwego rwo gukangurira abantu gukunda siporo kuko ifasha mu kurwanya indwara zitandura, no kubashishikariza kwirinda SIDA no kwipimisha ku bushake, dore ko ababishatse bahavuye bipimishije.

Muhorana Edouard, Umuyobozi wa World Vision Rwanda mu Karere ka Gatsibo yavuze ko World Vision ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima batanze ibiti by’imbuto ziribwa mu bitaro n’andi mavuriro atandukanye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Yagize ati: “Dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, World Vision yatanze ibiti by’imbuto mu bitaro n’andi mavuriro atandukanye yo mu Rwanda. Uyu munsi twafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere gutera ibi biti mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Ikindi, ejo ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, twari dufite ubukangurambaga bwo kwiyirwanya no kwipimisha ku bushake.”

Umuyobozi wa Plan International Rwanda mu Karere ka Gatsibo, Bakundukize Jacques yavuze ko ibi bikorwa bafatanyije n’akarere biri mu mikoranire yabo mu bikorwa bitandukanye bifasha Gatsibo mu iterambere.

Yagize ati: “Biri mu bufatanyabikorwa n’akarere muri gahunda yo gushishikariza abantu kwipimisha SIDA; urumva ko nta buzima umuntu atatera imbere. Tuba tugamije kureba imiryango, niba hari n’ifite ubwo bwandu, kugira ngo ijye kwa muganga gufata imiti. Iyo umuryango wanduye ntiwivuze, umwana abigenderamo; tuba dushaka ko twagira urubyiruko ruzima ndetse ko n’abanduye bafata imiti, bakagira icyizere cyo gukomeza kubaho.”

Iyi mishinga yombi, Plan International Rwanda ndetse na World Vision Rwanda, ifasha akarere mu bikorwa bitandukanye by’iterambere: mu mibereho myiza no mu bukungu. Ibikorwa bakora birimo gufasha urubyiruko mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kubafasha kwiga imyuga no kwiteza imbere, kwita ku burenganzira bw’umwana, gufasha imiryango n’urubyiruko kwiteza imbere, gutanga ubufasha mu burezi, gutanga ubufasha mu gukemura amakimbirane mu ngo n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere mu karere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%
Amakuru

Serivisi za Leta zitangirwa mu ikoranabuhanga ni 11%

12/11/2026
Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe
Uburezi

Minisitiri w’Uburezi yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’amashuri i Kirehe

11/11/2026
Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026
Amakuru

Ngoma yabaye iya 4 mu Gihugu, iba iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba muri CRC 2026

11/11/2026
Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye
Amakuru

Remera: Umugore w’abana batatu yapfuye bikekwa ko yiyahuye

11/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abaturage beretswe uko bakumira imiyaga  ituruka mu bihugu by’abaturanyi ikabasenyera

Nyagatare: Abaturage beretswe uko bakumira imiyaga ituruka mu bihugu by’abaturanyi ikabasenyera

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU