Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwanzuye ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30,rusanze impamvu zashingiweho n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare zifite ishingiro rutegeka ko icyemezo no 00409/2023/TB/Nyg kimufunga by’agategenyo iminsi 30 cyo ku wa 15 Ugushyingo 2023 gikomeza kubahirizwa.
Ni icyemezo cyasomwe uyu munsi kuwa 27 Ugushyingo 2023 saa 15:30 ku rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare.
Inteko iburanisha yari igizwe n’umucamanza umwe ndetse n’umwanditsi w’Urukiko umwe.
Saa 14:51, umwanditsi w’Urukiko yari ageze mu cyumba cy’iburanisha, mu gihe umucamanza yahageze 15:00 isomwa ry’ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo rihita ritangira, mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare hari abantu mbarwa.
Abunganira uregwa mu mategeko bavuga ko yakoreye ubuvugizi Karinganire Eric bw’umushinga wo kwegereza amazi abaturage b’Intara y’Iburasirazuba akabikora kuko byari mu nshingabno ze nka Guverineri atabikoze nk’ikiguzi cy’ubuvugizi ahubwo abaturage bari bakeneye amazi. Bakomeza bavuga ko kandi imvugo ya Karinganire wenyine nk’umutangabuhamya idakwiye guhabwa ishingiro kuko afunzwe.
Umucamanza yatangiye asobanura ibyaha uregwa ari we CG(Rtd) Gasana Emmanuel ashinjwa maze akomeza isoma impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha zirimo PV de constant( raporo )igaragaza ibikorwa byakozwe na rwiyemezamirimo Karinganire Eric mu murima we uherereye mu Murenge wa Katabagemu mu karere ka Nyagatare ndetse byasanzwe mu murima wa Gasana birimo imashini ikurura amazi n’ibikoresho by’umuriro w’amashanyarazi wa triphase kandi ko abaturage bamenye umushinga wo kubagezaho amazi ibikorwa byo kuyacukura mu ifamu byaratangiye, ngo bitandukanye nuko we avuga ko ayo mazi yari agenewe abaturage ba Katabagemu.
Urukiko rwasanze ibyo kuba Gasana n’abamwunganira bavuga ko hashingiwe ku mutangabuhamya umwe ariwe Karinganire Eric bidafite ishingiro kuko harebwa ibimenyetso byatanzwe hatarebwa umubare w’ababajijwe nk’uko ingingo ya 80 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ibisobanura.
Urukiko kandi rwasanze abatangabuhamya batanzwe n’ubushinjacyaha ari abaturage baturanye n’isambu y’uregwa ariko bakaba batazi igihe gucukura ayo mazi byatangiriye bityo rusanga byaba ikimenyetso gikomeye.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwasanze icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare cyari gikwiye, rutegeka ko icyo cyemezo kimufunga iminsi 30 y’agateganyo kidahinduka.
Icyaha CG(Rtd) Gasana aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Naho icyaha cyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite cyo giteganywa n’ingingo ya 15 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyo ngingo ivuga ko uwo umucamanza agihamije ahanwa n’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni 10.






