Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bifatanyije n’Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare mu gikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto mu kigo cya Kagitumba High school ari nako bigisha bakanasobanurira abanyeshuri akamaro ko kubitera.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ku wa 25 Ugushyingo 2023 mu muganda rusange ngarukakwezi wabereye mu Ishuri rya Kagitumba High School.
Gutera ibiti muri iki kigo byakozwe muri gahunda yo gushyigikira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo bigaho hagamijwe kugabura indyo yuzuye no kuzamura ireme ry’uburezi aho n’ababyeyi bashishikarijwe gufatanya n’ubuyobozi bw’ikigo kugira ngo bitange umusaruro.
Mugisha Frank yavuze ko imbuto ari nziza kuko zirinda indwara umuntu akagira ubuzima bwiza.
Ati:” Imbuto ni kimwe mu biribwa birinda indwara kuba twigishishijwe uko batera ibiti by’imbuto bizaturinda kurwara, tugire ubuzima bwiza, tunige neza rero nkatwe abanyeshuri biduhaye isomo ryo gufatya neza ibi biti twateye ntitubyangize kandi tunabivomere neza”.
Mutesi Nadia we yavuze ko yigishijwe uko batera igiti kandi iyo gifashwe neza gitanga imbuto ziribwa ukaba wanakwihaza mu biribwa.
Ati:” Batubwiye ko ibi biti bigiye kudufasha kwihaza mu biribwa kandi ntabwo tuzagire ikibazo cy’imirire mibi ,jyewe sinari nzi uko batera igiti Ubu nabimenye, ubu nanjye bimpaye isomo ryo kujya ntera ibiti mu rugo nyuma yo kubimenya kandi bizatuma ntarwara, ikindi iyo igiti cy’imbuto cyeze unyuraho ukicira avoka ukajya kuyitara ukazayirya.”
Depite Rwabyoma John yavuze ko bishimishije kubona urubyiruko rukangukira gahunda nziza nkiyi ituma bagira inshingano kuko kera bitagaho.
Yagize ati:”Gutera ibiti ntabwo byari umuco wacu ahubwo twaratemaga,ubundi twateraga ibiti bitari imbuto tuzarya none turatera amaronji,imyembe kandi tugira Imana ubutaka bwacu burera mu myaka igiye kuza turaba dufite imbuto nyinshi tuzajya dusagurira n’amasoko”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen we yavuze ko gahunda bihaye ari uko buri kigo gitera ibiti by’imbuto nk’Akarere gafite ibigo byinshi mu gihugu bizatanga umusaruro ku gihugu.
Ati:”Twemeranyije ko buri kigo kigira ibiti by’imbuto,ubwo rero icyo bivuze ni ukuzamura imirire haba ku bana bari muri iri shuri no ku baturage barituriye nubundi hari hasanzwe hari ibiti by’imbuto twabyongereye ngo bitange umusaruro ibigo by’amashuri byinshi bifite ibiti by’imbuto”.
Muri uyu muganda wabereye muri Kagitumba High School hatewe ibiti by’imbuto 600 ku buso bwa hegitare 5. Ni ibikorwa byaranzwe no gusobanurira abanyeshuri uko batera ibiti. Akarere ka Nyagatare niko gafite ibigo byinshi mu gihugu aho gafite ibisaga 282.








