Manirumva Elisa ukomoka mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange, usanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare, nyuma yo kwegukana agace k’isiganwa rya Kirehe Race akoresheje igare rye risanzwe; yavuze ko intego afite ari ugutwara igare kugeza ku rwego rwa Mugisha Moise wabigize umwuga.
Uyu musore w’imyaka 21, ubusanzwe ni uw’i Mayange, Akagari ka Kibenga, Umudugudu wa Rwakaramira ngo amaze kumenya ko hateguwe isiganwa rya ‘Kirehe Race’ kandi hateganyijwe na gahunda y’isiganwa ry’abatarabigize umwuga; yemeje kuva i Bugesera akaza kwitabira iri siganwa.
Manirumva na bagenzi we basiganwaga mu cyiciro kimwe cy’abatarabigize umwuga mu rwego rwo guteza imbere impano, aho basiganwe bakoresheje amagare yabo asanzwe ya ‘Matabaro’, bazenguruka mu mujyi wa Nyakarambi inshuro eshatu ahareshya n’ibirometero 11,7; byarangiye ari we utsinze ari uwa mbere.
Aho bazengurukaga, bahagurukiraga ku Karere ka Kirehe, bakamanuka bagakatira kuri ES Rusumo berekeza Rutonde, bagakatira ku kazu k’amazi[Rutonde] bagaruka ku Karere.
Uyu Manirumva Elisa nyuma yo kwegukana isiganwa mu cyiciro yasiganwemo, mu kiganiro cyihariye na MUHAZIYACU yasobanuye uko yavuze mu Karere ka Bugesera akaza guhatana muri ‘Kirehe Race’.
Yagize ati: “Numvise ko hano hari amasiganwa nza mpagarariye Akarere ka Bugesera nkaba nabashije kuba uwa mbere, kandi hano Kirehe batwakiriye neza nta kibazo, Polisi yadufashije gukura abantu mu muhanda aho twanyuraga hose, imineke n’amazi byose twabiboneye ku gihe mu gihe cy’isiganwa nta kibazo. Nishimiye cyane kuba uwa mbere!”
Manirumva uvuga ko afite intego zo kubaza umukinnyi w’abigize umwuga mu kunyonga igare, yasobanuye mu bamuteye umwete wo kwitabira Kirehe Race harimo n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba.
Ati: “Twari twakinnye n’Umurenge Kagame Cup mu Karere kacu naho mba uwa mbere, rero Umuyobozi w’Intara yumvise ko iri siganwa rihari ahita antumira, kuko n’ubundi riri mu Ntara yacu, arambwira ngo nzaze nkine nta kibazo. Ubu intego yanjye ni ukunyonga igare nkakomeza nkagera ku rwego rwa Mugisha Moise.”
Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu by’ibanze ‘Kirehe Race’ igamije harimo kumenyekanisha aka karere, kugaragaza no guteza imbere impano mu mukino w’amagare no guteza imbere ubukungu bw’abatuye aka Karere.
Mu cyiciro yahatanyemo cy’abatarabigize umwuga, bakoresheje amagare yabo asanzwe, Manirumva Elisa yahembwe ari uwa mbere, hahembwa n’abandi bagenzi be babiri bamukurikiye, ndetse n’umukobwa witwa Mukabikorimana Laetitia, umwe wasiganywe muri iki cyiciro.
Inkuru bifitanye isano: Ingabire Diane na Munyaneza Didier nibo begukanye Kirehe Race(Amafoto)











