Ku munsi wa mbere w’isiganwa ry’amagare rya ‘Kirehe Race’ kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri, ryegukanwe na Munyaneza Didier ukinira ikipe ya Java Inovo Tec, mu gihe mu bagore ryegukanwe na Ingabire Diane ukinira iyo mu Gihugu cy’u Budage.
Ni isiganwa byari biteganyijwe ko ritangira saa sita z’amanywa, abasiganwa bahagarukiye ahantu hatatu hatandukanye harimo mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rwamagana no mu Karere ka Kayonza.
Icyiciro kigizwe n’abagabo n’abari munsi y’imyaka 23 bahagurukiye mu Mujyi wa Kigali kuri BK Arena, banyura Kigali Parents School, bafata umuhanda Kigali-Kayonza-Rusumo basoreza i Kirehe; urugendo rureshya n’ibirometero 135; bageze i Kirehe ryegukanwe na Munyaneza Didier.
Mu cyiciro cy’ingimbi( abasore batarengeje imyaka 19) n’abagore/abakobwa barengeje imyaka 23 bahagurukiye i Rwamagana berekeza mu Karere ka Kirehe, ahareshya n’ibirometero 85.
Mu gihe ikindi cyiciro cy’abasiganwa cy’abangavu(abakobwa batarengeje imyaka 19) bahagurukiye i Kayonza berekeza mu Karere ka Kirehe, ahareshya n’ibirometero 69.
Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY) yatangaje ko mu munsi w’ejo nta mpanuka yabaye mu muhanda, ku buryo abarushanwa bose bageze mu Karere ka Kirehe amahoro.
Abatsinze ku munsi wa mbere
Munyaneza Didier ukinira Java Inovo tec ni we wegukanye isiganwa mu gihe mu bagore Ingabire Diane ari we wabaye uwa mbere, akurikiwe na Mwamikazi Djazilla wabaye uwa 2.
Abandi batsinze mu byiciro bitandukanye Nsengiyumva Shemu yatsinze ari uwa mbere mu bagabo batarengeje imyaka 23, mu bangavu uwabaye uwa mbere ni Iragena Charlotte naho mu ngimbi uwatsinze ari uwa mbere ni Nshutiraguma Kevin.

















