Abaturage batuye muri Santere ya Zubarirashe mu kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi ndetse n’abandi baturage batuye mu bice bitandukanye by’aka Karere, baravuga ko bafite ikibazo cyo kubura amazi kugeza ubwo ijerekani imwe y’amazi bayigura 300 Frw cyangwa 400 Frw.
Aya mazi nabwo aboneka ku baturage bamwe na bamwe bajya kuyiba mu madamu y’aborozi, iyo bayatekesheje ibyo batetse bihinduka umukara, indwara zituruka ku mwanda zikaba zabamerera nabi.
Muteteri Yvonne yagize ati: “Kubona amazi hano tuyagura amafaranga 400Frw kandi ari na mabi, indwara zituruka ku mazi mabi zituma duhora Kwa muganga”.
Habimana Fabian avuga ko bibagora kubona amazi meza, ndetse n’amabi bayabona mu buryo bugoye.
Yagize ati: “Amazi meza ntituyazi, yewe n’amabi nayo tuyagura hagati 300Frw na 400Frw abayatugurisha nabo bayiba mu madamu y’aborozi. Turasaba ko ubuyobozi butwibuka bukaduha amazi meza”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko guhera muri uku kwezi kwa Nzeri bugiye gutangira kuvugutira umuti iki kibazo cy’ibura ry’amazi, kuko hagiye kuvugururwa umuyoboro uva Kiyombe ndetse hagakorwa n’ikiyaga gihangano hagati mu mirenge ya Karama, Gatunda na Rukomo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategekimana Fred avuga ko bafite ibisubizo bibiri bizatuma nta muturage uzasigara adafite amazi mu Karere ka Nyagatare.
Yagize ati: “Dufite ibisubizo bibiri bigiye gutuma duhangana n’ibura ry’amazi muri aka karere, icya mbere tugiye kuvugurura umuyoboro w’amazi uva Nkoma muri Kiyombe, igisubizo cya kabiri nuko tugiye guhanga ikiyaga hagati mu mirenge ya Gatunda, Rukomo na Karama twamaze no gutanga ingurane. Imirimo iratangira muri uku kwezi Kwa Cyenda, nyuma y’umwaka umwe nta mazi tuzongera kubura”.
Ikiyaga gihangano kizatuma abaturage bo mu mirenge ya Mukama, Mimuli, Katabagemu na Karangazi ibarizwamo isanteri ya Zubarirashe bagerwaho n’amazi 100% nk’uko Ubuyobozi bubivuga
Imibare iheruka gutangazwa n’ishami rishinzwe amazi mu karere ka Nyagatare ivuga ko 75% bagerwaho n’amazi meza.







