Mu rwego rwo gushyira imbaraga mu mashuri y’inshuke nk’umusingi w’ireme ry’uburezi, abarimu basaga ibihumbi bibiri bagiye gushyirwa mu myanya muri ayo mashuri muri uyu mwaka wa 2023-2024 hirya no hino mu Gihugu.
Mugenzi Ntawukuriryayo Leon, Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu rwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze(REB) yabibwiye MUHAZIYACU kuri uyu wa 30 Kanama, mu Karere ka Ngoma ubwo yari yitabiriye umwiherero w’iminsi ibiri w’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Kirehe n’abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge muri aka Karere.
Yasobanuye ko ireme ry’uburezi ari urugendo, nubwo hari aho abantu bamwe bataba mu burezi bashobora gushingira ku kintu kimwe bakavuga ko ireme ry’uburezi ryapfuye; avuga ko ubu Leta hari byinshi iri gukora ngo uburezi butangwa bube bufite ireme.
Ati: “Niba wenda mu myaka yashize hari abana bari batazi gusoma cyangwa kwandika kandi bageze mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, ubu ntekereza ko ibipimo bigenda bigaragaza ko bigenda bihinduka kuko hari byinshi bigenda bikosorwa, hari amasuzuma atandukanye akorwa na NESA bigaragara ko hari ikintu kizamuka mu myigire n’imyigishirize.”
Yakomeje agira ati: “Ubundi kugaragaza uko twazamura ireme ry’uburezi hari ibintu byinshi cyane bikenewe, ariko kimwe muri byo ni uko tugomba gushyira imbaraga mu mashuri y’inshuke, kuko bigaragara ko umwana warangije ibyiciro/amashuri atatu y’inshuke(Nursery 1,2&3) akajya mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, aba afite amahirwe menshi yo gutangira ishuri azi icyo agiye gukora; kandi hari n’ubundi bumenyi ahakura.”
Mugenzi ashimangira ko umusingi w’ireme ry’uburezi ugomba gutangirira mu mashuri y’inshuke ariyo mpamvu hari gushyirwa imbaraga kugira ngo nibura buri kigo cy’ishuri ribanza hashyirwa ishuri ry’inshuke.
Ati: “Ubu gahunda ihari ni uko tuzamura umubare w’amashuri y’inshuke, ku ishuri ryose ribanza turifuza ko hajyaho ishuri ry’inshuke, ariko no kubaka amashuri mashya Minisiteri y’uburezi hari ibyo irimo gutegura mu Gihugu hose ku buryo amashuri azagenda yiyongera ndetse no gushyira abarimu noneho babyize muri ayo mashuri. No muri uyu mwaka turateganya gushyiramo n’abandi barimu bashya barenga 2000, ibijyanye no kubashaka byarararangiye, igisigaye ni ukubashyira mu myanya.”
Kugeza ubu amashuri y’inshuke ahenshi haracyagaragara abarimu bahembwa n’ababyeyi, abatarize ibijyanye no kwigisha; REB itangaza ko ibyo birimo gukosorwa hagatangwa akazi ku barimu bashya bize iby’uburezi ku buryo umubare uzagenda uzamuka.
Kugeza ubu hirya no hino mu Gihugu, abarimu basaga 6000 bamaze gushyirwa mu myanya muri mashuri y’inshuke.







