MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Hagaragajwe umuti w’ubushomeri buri kuri 19% muri Nyagatare

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
17/08/2023

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyagatare basabwe gushishikariza abana babo kwiga imyuga,nka bumwe mu buryo bwabafasha kurwanya ubushomeri buri kuri 19% muri aka Karere.

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu mu biganiro byateguwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku bufatanye n’Akarere ka Nyagatare. Ibi biganiro byibanze ku kureba uko ubushomeri buhagaze muri aka Karere ndetse n’icyakorwa.

Mu karere ka Nyagatare ubushomeri muri rusange buri ku kigero cya 19.3%, mu rubyiruko rwize rudafite akazi mu karere ka Nyagatare ubushomeri buri kuri 34,85% mu gihe mu Ntara y’Iburasizuba Akarere ka Bugesera ariko gafite abashomeri benshi aho bari kuri 23.3% Akarere ka Ngoma kakaba ariko gafite bake bangana 15.6%.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye ababyeyi gushishikariza abana kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro nk’imwe mu ntwaro zabafasha kurwanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko.

Yakomeje avuga ko uru rubyiruko ruramutse rwize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro byatuma nabo ubwa bo bihangira akazi ndetse bakanagatanga.

Ati”Abenshi muri hano muri ababyeyi, abatari ababyeyi ejo cyangwa ejo bundi muzaba mwabyaye, turabasaba gushishikariza abana kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, bizatuma hagabanuka ubushomeri kuko hariya ho[mu mashuri y’imyuga]wiga wimenyereza bigatuma abayarangije bihangira imirimo”

Bamwe mu babyeyi basanga nabo haramutse habonetse abiga muri aya mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ikigero cy’ubushomeri cyagabanuka

Maniriho Edouard yagize ati” abana bacu baramutse bize imyuga bajya barangiza kwiga bahita batangiza imishinga iri mubyo bize bityo ntibabarirwe mu mibare y’abatagira akazi”

Nkundimana Emmanuel we yavuze ko yize ubwubatsi , akaba avuga ko yashoje kwiga agahita atangirana n’akazi, asanga kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro byafasha guhangana n’ibura ry’akazi.

Yagize ati”Njyewe narangije kwiga mpita mbona akazi kuko nari narize umwuga wo kubaka,  mu byukuri njyewe sinzi uko umuntu aba umushomeri.”

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1, biteganyijwe ko mu 2024, nibura abanyeshuri basaga 60 bazaba biga imyuga, nibura 86% by’abarangiza mu mashuri ya TVET bazaba babasha kubona akazi mu gihe kitarenze amezi atandatu bavuye ku mashuri.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Umushinga ‘Rumbuka’ wa miliyari 2.5Frw watangijwe i Ngoma
Amakuru

Umushinga ‘Rumbuka’ wa miliyari 2.5Frw watangijwe i Ngoma

20/10/2026
Nyagatare: Gutunganya amata n’ibiyakomokaho byateje imbere Koperative Girubuzima
Abagore

Nyagatare: Gutunganya amata n’ibiyakomokaho byateje imbere Koperative Girubuzima

20/10/2026
Ubudozi bwabereye Mukandayisenga isoko y’iterambere, ubu azigama ibihumbi 200 Frw ku kwezi
Abagore

Ubudozi bwabereye Mukandayisenga isoko y’iterambere, ubu azigama ibihumbi 200 Frw ku kwezi

20/10/2026
Gymnase ya Kirehe iratangira kwakira Shampiyona ya Volleyball
Siporo & imyidagaduro

Gymnase ya Kirehe iratangira kwakira Shampiyona ya Volleyball

19/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: RIB n’abatuye i Nyankora bashashe inzobe ku byaha by’ubushimusi

Kayonza: RIB n'abatuye i Nyankora bashashe inzobe ku byaha by'ubushimusi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU