Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko ikibazo cy’abaturage badafite amazi n’abijujutira ibura ryayo rya hato na hato mu mirenge imwe n’imwe kizakemurwa n’ikigega cya meterokibe 4,000 kizajya cyakira amazi avuye ku ruganda rw’amazi ruri kubakwa ku Kiyaga cya Mugesera maze cyikayageza mu bindi bigega bitandukanye.
Ni kigega kiri kubakwa mu murenge wa Karembo, cyikazajya cyakira amazi avuye ku ruganda rw’amazi ruri kubakwa hafi ku Kiyaga cya Mugesera; ruzuzura rutwaye amafaranga y’ u Rwanda Miliyari 16 Frw, maze kigahereza n’ibindi bigega wasangaga amazi abura kubera impeshyi yakamyaga amasoko.
Muri gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere, NST1, biteganyijwe ko mu 2024, Abaturarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi ku kigero cya 100%.
Kugeza ubu bisobanurwa ko mu kwegereza amazi meza abaturage mu Karere ka Ngoma, bigeze ku gipimo cya 86%.
Mukagasana Beatrice, ni umuturage MUHAZIYACU yasanze hafi y’ahari kubakwa ikigega cy’amazi mu murenge wa Karembo ari mu kibina n’abandi baturage, yavuze ko bari bahangayikishijwe n’ibura rya mazi no gukora urugendo rwa kilometero ebyiri bajya gushaka amazi meza.
Ati: “Muri uyu murenge amazi yabaye ingume, atubana make, tukajya no kuyashaka bitugoye kuko dukora urugendo rw’intera ndende, abandi bakaduhenda ariko ubu twishimiye ko amazi bagiye kuyashyira hafi yacu, akaba atazongera kubura kuko hari gihe twamaraga icyumweru nta mazi tubona ariyo mpamvu twiteze ko tuzajya tuyabona umunsi ku munsi.”
Mukarubendinda Speciose, na we yemeza ko nta mazi afite ku buryo bituma rimwe akoresha amazi atari meza kubera kubura uburyo bwo kujya kuvoma ndetse ngo na bene wabo baturiye Ikiyaga cya Mugesera baherutse kurwara bazira gukoresha amazi yacyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Cyriaque, yemeza ko iki kibazo cy’amazi gihari ariko yizeza abaturage ko ku bufatanye na WASAC cyabonewe umuti aho kizakemuka 100% mu Karere kose.
Yagize ati: “Abaturage bari bafite ikibazo cy’amazi rimwe na rimwe ugasanga arabura kubera mu gihe cy’izuba amasoko yakamaga, ariko twabonye uruganda ruyakora ruyavana mu kiyaga ku buryo ikibazo cy’amazi kigiye gukemuka mu Karere ku buryo burambye.”
Akomeza agira ati: “Hari uruganda ruri kubakwa ku kiyaga cya Mugesera rufite amazi menshi yakorewe ubushakashatsi, rurimo rurubakwa mu murenge wa Zaza; amazi azazamuka akaza mu kigega kiri mu murenge wa Rurenge gifite meterokibe 4000, amazi akakivamo ajya mu bindi bigega biri nka Kibungo, Zaza, Sake na Rukumberi.”
Mapambano, yavuze ko ikibazo cy’amazi bagiye kugikemura mu buryo bwa burundu, ibintu bashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, asaba n’abaturage gufata neza ibikorwaremezo barimo kubona no kubyaza umusaruro amazi kugira ngo ubuzima bukomeze bugende neza.
Raporo y’ikigo cy’ibarurishamibare igaragaza ko umubare w’abafite cyangwa abashobora kugera ku mazi meza mu buryo bworoshye ugeze kuri 82.4% mu Rwanda.
Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko muri 2024, umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma mu bice by’icyaro naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.
Mu gihe abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza mu 2024, Ibarura rusange ry’abaturage rya 2022 rigaragaza ko Akarere ka Ngoma gatuwe n’abaturage 404,048, imiryango ibona amazi meza yo kunywa ingana na 83.5%, Abatuye mu bice byo mu mujyi ni 93.4% mu byaro bakaba 82.5%.








