Nyuma yo kongera inkunga y’amafaranga ava mu bafatanyabikorwa b’Akarere akava kuri miliyari 6 Frw akagera kuri miliyari 12 Frw, abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere (JADF) bizeye ko uyu mwaka w’ingengo y’imari hazakorwa ibikorwa bizahindura imibereho y’abaturage.
Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel avuga ko kubera imikorere n’imikoranire myiza iri hagati y’Akarere n’abafatanyabikorwa bako babashije gukusanya asaga miliyari 12 Frw zizafasha Akarere gukora ibikorwa bitandukanye birimo kuzamura imibereho y’abaturage, no kubagezaho ibikorwaremezo bitandukanye muri uyu mwaka wa 2023-2024.
Ati: “ Uyu mwaka kubera ubufatanye bwiza, abafatanyabikorwa b’Akarere twabashije gukusanya miliyari zirenga 12 Frw zizafasha byinshi mu guhindura ubuzima bw’abaturage bacu.”
Murenzi ashimangira kandi ko abafatanyabikorwa bose biteguye gufatanya n’Akarere
Ati: “ Twiteguye gufatanya n’Akarere kacu kugira ngo umuturage wa Bugesera ubuzima bwe bukomeze guhinduka bukarushaho kuba bwiza, cyane ko abafatanyabikorwa baritanga iyo tubitabaje hari byinshi bigomwa.”
Mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard nawe ashimangira ko uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kongera ingengo y’imari y’Akarere ya buri mwaka bifasha aka Karere kugera ku iterambere.
Ati: “Tugira ibikorwa by’Akarere bikomoka ku ngengo y’imari ya Leta, ariko tukagira n’ibindi byinshi by’abafatanyabikorwa baza basanga Akarere bakakunganira mu mibereho myiza y’abaturage, mu iterambere ry’ubukungu ndetse no mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bumve icyerekezo cy’Akarere n’Igihugu.”
Uyu mwaka Akarere ka Bugesera kazakoresha Miliyari zisaga 36 Frw harimo 12 Frw zakusanyijwe n’abafatanyabikorwa bakorera muri aka Karere.
Bimwe mu bikorwa by’abafatanyabikorwa b’Akarere bizibandwaho muri uyu mwaka harimo gufasha Akarere kugeza amazi meza ku baturage cyane cyane mu mirenge ya Mwogo, Juru na Rweru ndetse n’ibindi bikorwa bigamije guhugura abaturage no kubafasha kwikura mu bukene.







