Abatuye mu Karere ka Kirehe bagaragaza ko ahanini mu gihe cy’izuba bagira imbogamizi z’ubuke bw’amazi bagasaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti urambye, Ubuyobozi bw’aka Karere bugaragaza ko ubu gahunda yashyizweho ari iy’uko nibura rimwe mu minsi ibiri haboneka amazi mu mavomero mu rwego rwo kuyasaranganya.
Ikibazo cy’amazi meza adahagije mu bice by’Akarere ka Kirehe by’umwihariko mu Mujyi wa Nyakarambi kigaragazwa kenshi n’abaturage ndetse n’Ubuyobozi ntibuhakana ko buzi neza ko gihari.
MUHAZIYACU yagiranye ikiganiro cyihariye n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, ku bijyanye n’ikibazo cy’amazi na gahunda yo kugikemura birambye;
Yagize ati: “Turacyafite ikibazo cy’amazi, nk’aka gace k’umujyi[Nyakarambi] dufite ‘deficit’ igeze kuri hafi 60%, ni ukuvuga icyuho kirimo cy’aho abantu bagombaga kubona amazi mu buryo buhoraho usanga batayabona buri munsi. Nubwo imiyoboro ihagera ariko mu rwego rwo kuyabagezaho ngo bayabone uko bikwiye akaba make.”
Akomeza asobanura ko ahanini iki kibazo cy’ubuke bw’amazi mu Karere ka Kirehe giterwa n’uburyo ayo mazi yakabaye agezwa ku baturage aboneka kuko amenshi aturuka mu masoko, kandi akenshi mu masoko mu gihe cy’izuba amazi akaba agabanyuka, ndetse n’ikibazo cy’imwe mu miyoboro isanzwe ihari ishaje.
Meya Rangira agaruka ku ngamba zo gukemura iki kibazo ku buryo burambye by’umwihariko mu gice cy’Umujyi wa Nyakarambi yagize ati: “Ubu dufite umushinga dufatanyije na Water for People wo kongera ingano y’amazi muri iki gice cya Nyakarambi, igice cya Kirehe ahegereye ibitaro, ku buryo twizera ko bizagabanya ikibazo cy’ubuke bw’amazi; ni umushinga ugomba kurangizanya n’uku kwezi kwa Karindwi[Nyakanga 2023] amazi atangiye kuboneka; ariko turacyashakisha ingengo y’imari y’uko duhaza amazi muri uyu Mujyi wa Nyakarambi. ”
Akomeza agira ati: “Gusa mu isaranganya, intego yacu ni uko nibura buri minsi ibiri abantu bajya babona amazi cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi.”
Muri iki gihe cy’impeshyi hari abatuye mu bice by’Imirenge ya Kigina na Kirehe bagaragaza ko amazi yabaye make cyane, nk’uko bigarukwaho na Mukaneza Annualitte wo mu Kagari ka Kirehe, mu Murenge wa Kirehe
Yagize ati: “Ni icyifuzo tugaragaza kenshi kuko amazi hano ni make cyane ku kazu k’amazi ashobora no kumara n’icyumweru ataje, kandi iyo yabuze tujya kuyashaka kure mu mibande cyangwa umuntu akayagura n’abantu bajya kuyavoma iyo kure bagakora nka bisinesi yo kuyacuruza. Tubonye amazi meza hafi ku buryo burambye byadufasha cyane mu isuku n’imibereho isanzwe kuko ntaho amazi adakenerwa.”
Isoko y’amazi akoreshwa muri Kirehe n’imicungire yayo
Akarere ka Kirehe kagizwe n’imirenge 12, ibarura rusange riheruka muri 2022 ryagaragagaje ko gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 460 habaruwemo n’impunzi ziri mu nkambi ya Mahama, mu murenge wa Mahama.
Ni mu gihe Ubuyobozi busobanura ko ibipimo by’abaturage bagerwaho n’amazi meza aho bayageraho bakoze urugendo ruri munsi y’ikirometero kimwe bari ku kigereranyo kiri hejuru ya 70%.

Muri aka Karere habarurwa amasoko atandukanye y’amazi arimo: Kivogo, Rubona, Nyakagera, Gahama, Muguruka, Nyagashankara, Gashyuha, Nyamigano, Mushikiri, Gakirarugo, Gashanga, Gahezi, Gasebura, Kahene, Gasarasi, Samuko, Nyaminago, Cyitambogo, Kagese, Kamusare, Nyakijima, Kagese, Sagatare, Cyanyiranyoza, na Mayizi.
Ayo ni amwe mu masoko afatirwaho amazi agezwa ku baturage batari bake mu Karere ka Kirehe, icyakora ayo masoko yose ahuriye ku kuba ari mu butaka, ahantu hagiye haba ari mu mibande hagati y’imisozi; ku buryo nk’uko bisobanurwa n’Ubuyobozi mu gihe cy’impeshyi amazi abamo make.
Ni mu gihe mu mpeshyi ari bwo abaturage baba bakeneye cyane amazi yaba mu bikorwa bisanzwe by’isuku n’isukura no mu bijyanye n’ubwubatsi by’umwihariko.

Nubwo Akarere ka Kirehe gafite ibiyaga bigera kuri bitatu bya Nasho, Cyambwe na Rwampanga, n’umugezi w’Akagera, kugeza ubu nta ruganda rw’amazi rubarizwa mu Karere ka Kirehe. Mu gihe hari abahanga bagaragaza ko habaye hari uruganda rutunganya amazi yo muri ibyo biyaga cyangwa ku mugezi w’Akagera akagezwa mu baturage byaba kimwe mu bisubizo birambye ku kibazo cy’ubuke bw’amazi meza muri Kirehe; ahanini buhuzwa no kuba afatirwa mu masoko gusa.
Igice kinini cy’imiyoboro y’amazi yo mu Karere ka Kirehe itari iya WASAC, gicungwa na kampani yitwa Ayateke ari nayo iba ishinzwe ibijyanye no kuyasaranganya abaturage.
Abadepite baherutse i Kirehe bagaragarijwe iki kibazo
Muri gahunda y’ingendo Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagiriraga hirya no hino mu Gihugu zatangiye mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 27 Gicurasi, zigasozwa tariki 03 Kamena 2023, Depite Dr Frank Habineza wari uyoboye itsinda ry’Abadepite batatu baje mu Karere ka Kirehe ku musozo w’urugendo rwabo mu Karere ka Kirehe yabwiye MUHAZIYACU ko ikibazo cy’amazi ari kimwe mu byo bagaragarijwe n’Abanyamahoteli.
Yagize ati: “Hoteli zose twabonye ziri mu gice cy’umujyi w’Akarere ka Kirehe ikibazo batugaragarije ko bahuriyeho bose ni ikibazo cy’amazi yo gukoresha, kandi natwe twarabibonye ko amazi ari makeya bigaragara yuko hagomba gushyirwa imbaraga mu kongera amazi, kuko bigaragara ko abantu mu mujyi biyongereye ariko amasoko y’amazi ntabwo yiyongereye,”
Yakomeje agira ati: “Niba bafite amasoko atanu birasaba ko bayongera ariko n’iriya Kampani bahaye gucunga amazi yitwa Ayateke nayo bakareba neza mu masezerano yabo kugira ngo niba hari ikintu cyangiritse ku muyoboro kibe cyakorwa vuba; kuko urumva ntabwo twavuga isuku ahantu hose nta mazi ahagije ahari.”
Depite Dr. Habineza avuga ko mu gihe ikibazo cy’amazi cyaba kidashyizwemo imbaraga ngo gikemurwe, “byaca intege cyane abantu bashora imari mu bikorwa by’amahoteli n’ubukerarugendo mu Karere ka Kirehe”.
Icyakora na none avuga ko Akarere ka Kirehe gafite amahirwe y’uko kari mu turere twunganira Umujyi wa Kigali ku buryo gashobora gushyirwamo umwihariko nko mu bijyanye no gukemura vuba ibibazo by’ubuke bw’amazi, amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo.






