Abayobozi b’imirenge, utugari ndetse n’abakuru b’imidugudu basabwe kwigira ku Mudugudu wa Rubira wo mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru wagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa birimo gushyiraho ingamba zo kwita ku buzima, kwimakaza umuco wo kugira isuku hose, kwiteza imbere no kwikemurira ibibazo hagati y’abawutuye.
Aba bayobozi babisabwe kuri uyu wa kabiri tariki 04 Nyakanga 2023 ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yifatanyaga n’abatuye umudugudu wa Rubira mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 29, byabereye ku rwego ry’umudugudu mu gihugu hose.
Meya Mutabazi yashimiye ibyo uyu Mudugudu wagezeho mu rwego rwo kwibohora, anasaba indi midugudu kuwigiraho.
Ati “ Turasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugera kuri Mutwarasibo kwegera abaturage, ibyo nibyo twabonye uyu Mudugudu wa Rubira wakoze kugira ngo ube indashyikirwa. Kandi komite z’imidugudu zegereye abaturage imidugudu yose yaba intangarugero. Icyo dusabwa rero ni ukwegera abaturage.”
Sibomana Theoneste ni Umukuru w’Umudugudu wa Rubira avuga ko uyu mudugudu ayobora umaze kugera kuri byinshi, birimo kwibohora umwanda, amakimbirane mu miryango, ubukene n’ibindi.
Ati: “ Ikitugira umudugudu ntangarugero ni uko hari ibikorwa bigaragara ko twagizemo uruhare ubwaco bikadufasha muri urwo rugendo. Mu by’ukuri ubu tumaze umwaka urenga nta kibazo kigera ku Murenge ahubwo tubikemurira mu mudugudu wacu kuko twitoreye abunzi.”
Uyu mukuru w’Umudugudu kandi agaragaza ko bishatsemo ubushobozi bwo gukora igikorwa cyo kugurirana matora bise Dusasirane mu rwego rwo kugira isuku umuco.
Ati: “ Ubu dufite gahunda yo kunoza isuku aho dutuye tutibagiwe no mu buriri, aho kuri uyu munsi wo kwibohora twatanze matora 50 ku miryango yo mu mudugudu wacu. Ibi byagezweho kubera ko twibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya ndetse kugira ngo dukemure ibyo dukeneye mu buzima nko kwishyura mituweli, guhana amatungo magufi no gusasirana.”
Umukecuru w’imyaka 84 wo mu murenge wa Rweru yavuze ko umudugudu wabo urangwamo umutekano kandi nta makimbirane akunze kuharangwa.
Ati: “ Muri uyu Mudugudu wacu twishimira ko haba ubufatanye mu rungano rwose, kuko usanga tuba mu matsinda tuganiriramo ibibazo byose umuntu aba yagiranye n’undi kandi bigakemuka. Usanga rero ibyo bituma tugera ku majyambere yo kuba turyama heza, tugatangira mituweli ku gihe ntiturware ngo duhere mu rugo.”
Uyu Mudugudu wa Rubira uherereye mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru, uri mu midugudu yasoje kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli y’umwaka wa 2023-2024.









