MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Urubyiruko rwahawe umukoro nyuma y’urugendo rwa Kilometero 21 zo kwishimira ibyagezweho

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
03/07/2023
Ni urugendo rwakozwe n’imbaga nyamwinshi

Ni urugendo rwakozwe n’imbaga nyamwinshi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yasabye urubyiruko guharanira ko icyo ababohoye igihugu bashakaga kugeraho kigerwaho kirimo umutekano urambye, ukwishyira ukizana n’ibindi byinshi bitandukanye.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo hasozwaga urugendo rwo kwibohora rwabaye  ku wa 2 Nyakanga 2023, rwahereye kuri sitade y’Akarere ka Nyagatare rugera Gikoba mu murenge wa Tabagwe ahari indaki ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabagamo akanahategurira urugamba rwo kubohora igihugu ubwo yari akiri umugaba mukuru w’ingabo zahoze ari iza RPA.

Uru rugendo rwo kugenda n’amaguru ku muhora wo kwibohora ahareshya n’intera ya Km 21, rwatangiye saa ine za mu gitondo rusorezwa i Gikoba i saa cyenda z’amanywa, aho abitabiriye uru rugendo basobanuriwe amateka yo kubohora igihugu byakozwe n’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi.

Meya Gasana yashimiye urubyiruko rwitabiriye uru  rugendo ku bwinshi  akomeza arusaba kumva neza impamvu yo gukora urugendo rwo kwibohora,kumenya icyari kigamijwe no guharanira kukigeraho nk’urubyiruko.

Yagize ati” icya mbere twanashimira urubyiruko rwitabiriye ari benshi, hanyuma ariko harimo n’iki gikorwa cyo kugenda n’amaguru, ariko no kugira umutima wo gutekereza ku mpamvu yo kugenda, kuko twavuze ko ari umuhora wo kwibohora buri muntu akumva neza impamvu yo kwibohora akumva icyari kigamijwe agaharanira no kugera ku cyari kigamijwe, buri umwe mu rubyiruko akagiharanira imibereho myiza agaharanira uburenganzira bwe n’ubw’abandi akumva ko atekanye”

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye uru rugendo rwo kwibohora bakagenda n’amaguru bagera ikirenge mu cy’Inkotanyi, bavugako byabahaye imbaraga ku buryo bukomeye.

Muhoza Peninah wo mu murenge wa Matimba aganira na MUHAZIYACU yavuze ko akuye isomo ryo kwihangana Inkotanyi zagaragaje mu kubohora igihugu.

Yagize ati” Bimpaye isomo rikomeye uburyo inkotanyi zagaragaje kwihangana gukomeye muri urugendo rwo kwibohora, nta biryo bari bafite, nta modoka ariko icyo baharaniye bakigeraho, kuba dufite umutekano n’amahoro ni uko bo hari ibyo biyimye bakagera kucyo bashakaga, uru rugendo rwo kwibohora rero nkatwe urubyiruko  bidufasha gukomera no kwihangana tugakora cyane vuba, kugirango tugere mu kirenge cya bakuru bacu, ababyeyi bacu kandi tutarebye ku nyungu yacu bwite ahubwo ku nyungu z’igihugu”

Mandera Vincent yavuze ko we nk’urubyiruko agiye kwitanga agakorera igihugu nkuko Inkotanyi zakitangiye, yavuze ko intambara yo kurasana yarangiye, urugamba ruriho ubu ngo ni urwo kwiteza imbere.

Ubuyobozi n’abaturage ba Nyagatare banishimiye bimwe mu bikorwaremezo bitandukanye bubakiwe birimo imihanda ya kaburimbo, amavuriro, amashuri,sitade n’ibindi byinshi bitandukanye byatumye aka Karere gatera imbere.

Meya Gasana yasabye urubyiruko kwigira ku byo Inkotanyi zakoze
Ni urugendo rwakozwe n’imbaga nyamwinshi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Urubyiruko rwasabwe kwigira kuri bagenzi babo bari Inkotanyi mu gukomeza kubaka u Rwanda

Gatsibo: Urubyiruko rwasabwe kwigira kuri bagenzi babo bari Inkotanyi mu gukomeza kubaka u Rwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU