Mu ishuri rikuru ryigisha imyuga rya IPRC Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana habereye amarushanwa y’imishinga mito y’abanyeshuri bahiga igamije gukemura bimwe mu bibazo byugarije sosiyete nyarwanda.
Umushinga wahize iyindi ni uwa Nzayikorera Gaston, aho asobanura ko umushinga we ugamije gukumira impanuka hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo imodoka ubwazo iyo bigaragaye ko hari ikibazo zihagarika,.
Uyu mushinga urimo ibice bitatu bikomeye birimo sisiteme y’amatara mu gihe cya nijoro hagize imodoka ihura n’indi ikayitera amara maremare, iyi sisiteme ihita iyazimya imodoka zombi zigasigarana amatara magufi.
Hari kandi uburyo bw’ikoranabuhanga bushyirwa mu modoka igihe umushoferi abuze feri, yayikandagiraho ntifate yahejeje, ngo ya sisiteme ihita imenya ko havutse ikibazo yo ubwayo igahagarika imodoka.
Ubundi buryo bwa 3 ni iyo imodoka igiye kugonga ikintu yegereye, yo ubwayo ihita yizimya kuko iba yifitemo ikoranabuhanga riyereka ko mu ntera runaka hari icyo imodoka ishobora kugonga yo ubwayo ihita yihagarika.
Dore uko Nzayikorera akomeza abisobanura, ati: “Ku modoka zifite umuvuduko ntabwo iri koranabuhanga rizajya rihita rifunga imodoka ahubwo ni ukugenda rikora gacye gacye kugeza ubwo imodoka ihagarariye”.
Dr. Mwitende Gervais ni Umuyobozi wa IPRC Gishari wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa, avuga ko mu mishinga bagira hari iy’ubuhinzi n’ubworozi bugendanye n’imiterere y’Intara y’Iburasirazuba nko kuhira imyaka, imishinga y’amashanyarazi, imishinga y’imodoka zikoresha amashanyarazi, imishinga y’ikoranabuhanga rigezweho, ikoranabuhanga risanzwe ry’itumanaho.
Yakomeje agira ati: “Uburezi dutanga ni uburema umunyeshuri witeguye kujya ku kazi, kandi uzakemura ibibazo ari ibye, iby’akazi n’ibya sosiyete muri rusange, igihugu kidutegerejemo gukemura ibibazo byacu n’iby’abaturage”.
Imishinga nk’iyi ntikwiye kurangirana n’ishuri
Muri aya marushanwa icyari kigamijwe ni ukumurika umwihariko w’ibitekerezo byashyirwa mu ngiro bigakemura bimwe mu bibazo byugarije Sosiyete Nyarwanda.
Usibye uyu mushinga wabaye uwa mbere, hari indi ibiri yawukurikiye yose ikaba yahawe ibihembo kandi ngo ikazakomeza gukurikiranwa nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa IPRC Gishari wungirije Dr. Mwitende,
Yagize ati: “Iyo umunyeshuri ahawe ibihembo si ibyo kujya kwirira ahubwo ni ibyo guherekeza umushinga kugeza urangiye, hari n’amafaranga dushyira mu bushakashatsi no kurema udushya kugira ngo wa mushinga twahisemo urangire, iyo duhisemo umushinga mwiza tukabona ushoboka dufasha umunyeshuri kuwukora akawurangiza”.
Muri iki kigo uhasanga umwe mu mishinga yakozwe n’abanyeshuri ndetse ukaba waragejejwe mu baturage harimo umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga ripima ubuhehere bw’ubutaka, rikamenya amazi akenewe ku gihingwa ndetse n’ingano y’ifumbire bikavangwa n’amazi, ntibisabe ko uba uhari ahubwo hifashishwa telefone mu kuhira iyo myaka.
Nzayikorera nk’umunyeshuri watekereje umushinga wo gukumira impanuka yemeza ko yamaze gutera intambwe iri koranabuhanga rye hari abo amaze kurishyirira mu modoka, akaba yizeye ko abonye inkunga yazaryagura cyangwa se ibigo bikomeye bikaba byarigura bikajya birishyira mu modoka mu rwego rwo gukumira impanuka.
Muri rusange imishinga yahatanye ni 12 yari mu byiciro bitandukanye, haba mu kurengera ibidukikije hifashishijwe ikoranabuhanga, ikoranabuhanga risanzwe ndetse n’udushya mu gukemura bimwe mu bibazo aba banyeshuri bagiye bibonera mu baturage hanyuma nabo bagatekereza imishinga yaterwa inkunga ikaba yakemura ibi bibazo; umushinga watsinze uba ushobora guherekezwa kandi ugahabwa inkunga ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.







