Mu Karere ka Kirehe hari umushinga witwa TREPA ugiye gukorera muri aka Karere mu bikorwa byo gutera ibiti ku buso bugera kuri hegitari ibihumbi 15 mu gihe cy’imyaka itandatu hagamijwe kubungabunga ibidukikije no gukumira amapfa yaterwaga n’izuba rimwe na rimwe.
Ibi byatangajwe uyu munsi wa 03 Gicurasi 2023 ubwo habaga inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge barebereraga imyanya izaterwaho ibiti mu byiciro bigiye bitandukanye mu gihe umushinga TREPA(Transforming Eastern Province through Adaptation) uzaba uri gushyira mu bikorwa iterwa ry’ibiti muri aka Karere.
Umuyobozi w’umushinga TREPA Habimana Olivier ubwo yaganiraga na MUHAZIYACU yasobanuye ko impamvu uyu mushinga wazanywe muri Kirehe ari ukugira ngo ufashe muri rusange Intara y’Iburasirazuba kuzamura ingano y’ibiti,
Yagize ati: ”Uyu mushinga ni mushyashya uje gufasha Intara y’ Iburasirazuba kubungabunga ibidukikije haterwa ibiti, tuzafasha uturere dukoreramo gutera ibiti tunasazura amashyamba, tuzigisha abaturage kandi gutera ibiti bivangwa n’imyaka no kuvanga ibiti bitanga ubwatsi.”
Yakomeje avuga ko umushinga TREPA uzafasha abaturage bakoreshaga ibiti nk’ibicanwa, ukabashyikiriza amashyiga ya rondereza, kandi ko muri gahunda umushinga TREPA ufite uzatera ibiti ku buso bugera kuri hegitari ibihumbi 60; ndetse biteganywa ko buzagera no kuri hegitari ibihumbi 100 mu Ntara y’Iburasirazuba mu gihe cy’imyaka itandatu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko binyuze mu guha imirimo abaturage mu bikorwa byo gutera ibiti, hari ikizere cy’uko ibiti byangizwaga n’abaturage bitazongera kwangizwa ahubwo bizatuma babibungabunga kurushaho.
Yagize ati:”Akarere kacu kari mu turere dukunda guhura n’amapfa mu gihe cy’izuba kakagira izuba ryinshi kubera nta biti byinshi bikagaragamo niyo mpamvu turi gutera ibiti kugira ngo abaturage bazabone ibyo batekesha, babone imbuto mu bijyanye no kuzamura imirire myiza n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko uburyo buzakoreshwa haterwa ibiti bazatanga akazi ku baturage bakabitera, ku buryo bizatuma babiha agaciro ntibongere kubyangiza kuko hari ubwo batekerezaga ko bitabafitiye umumaro; kandi nyuma yo guhabwa akazi bakanahabwa ubukangurambaga barinda ibiti bateye hanashyirwaho imboni z’ibidukikije zo kubungabunga aho ibiti biri hose.
Umushinga ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Ntara y’i Burasirazuba, TREPA, ushyirwa mu bikorwa na IUCN, Enabel, RFA, World Vision, na Cordaid ku nkunga ya Green Climate Fund.
Uyu mushinga ukaba uzakorera mu turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba.
Mu Karere ka Kirehe ukaba ufite gahunda yo kongera ibiti unasazura ibyari bihari ku buso bungana na hegitari ibihumbi 15 mu myaka itandatu uzamara uhakorera; mu gihe aka Karere ubuso bwako buteyeho ibiti n’amashyamba buri ku kigereranyo cya 17%.







