Mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup rigeze ku rwego rw’Intara muri 1/2, kuri uyu wa Gatatu ikipe y’Umurenge wa Rwimiyaga mu bagabo yatsinze iy’Umurenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo ibitego bibiri ku busa(2-0), mu gihe ikipe y’Umurenge wa Nasho yatsinze Umurenge wa Gishari 2-1.
Mu bagore ikipe y’Umurenge wa Kamabuye yatsinze iy’Umurenge wa Rukumberi 2-1 mu gihe ikipe y’Umurenge wa Rugarama yatsinze iy’Umurenge wa Murambi 1-0. Ibi bivuze ko amakipe yageze ku mukino wa nyuma mu bagore ari Rugarama na Kamabuye mu gihe mu bagabo ari Nasho na Rwimiyaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne watangije uyu mukino kuri Sitade y’Akarere ka Nyagatare, yavuze ko aya marushanwa yashyizweho mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza, ariko hakazamo no kurushanwa.
Yagize ati: “Aya marushanwa yashyizweho ngo himakazwe imiyoborere mwiza ariko munarushanwe, akaba ariyo mpamvu yitiriwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akitwa Kagame Cup”.
Abafana ba Rwimiyaga bishimiye iyi ntsinzi bavuga ko gahunda ari ugutwara igikombe ku rwego rw’Igihugu.
Nyirasafari Verediyana yavuze ko ikipe yabo yiteguye neza icyo bashaka ari igikombe, ati: “Iki gikombe turagishaka ikipe yacu yiteguye neza kuko kugeza ubu ntuturatsindwa, bityo biraduha imbaraga zo kugitwara”
Ni mu gihe Muhizi Claude waje aherekeje ikipe ya Ngarama we yababaye ngo bagombaga gutsinda kuko ikipe yabo yakinnye neza, ariko akavuga ko ari amahirwe yabuze, ati: “Ikipe yacu yagombaga gutsinda icyo twabuze ni amahirwe, naho Rwimiyaga yo yaturushije amahirwe iratsinda, ariko mu mupira ni ko bigenda nta kundi”.
Ni umukino kandi warebwe n’Abayobozi b’uturere twombi yaba uwa Nyagatare Gasana Stephen n’uwa Gatsibo Gasana Richard bakaba bafatanije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba gutangiza uyu mukino.
Ikipe y’Umurenge wa Rwimiyaga ihagarariye Akarere ka Nyagatare igeze ku mukino wa nyuma ikaba izahura n’uy’Umurenge wa Nasho yo mu karere ka Kirehe na yo kuri uyu wa Gatatu yatsindiye kuri sitade ya Ngoma ikipe y’Umurenge wa Gishari ku bitego bibiri kuri kimwe(2-1).
Umukino wa nyuma ku rwego rw’Intara mu bagabo biteganyijwe ko uzabera kuri Sitade ya Nyagatare.







