Abaturage bo mu Karere ka Kirehe barasabwa n’ubuyobozi bw’aka Karere gufata neza ibiti biherutse guterwa kuri hegitari 621 n’ibindi bisanzwe bihari birinda kubyangiza kuko bizana imvura, bigatanga umwuka mwiza, bigafasha gufata ubutaka ndetse bimwe bikanatanga ubwatsi bw’amatungo yabo.
Ubu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa 24 Mata mu Karere ka Kirehe, ubwo umushinga AREECA uterwa inkunga na IUCN ku bufatanye na RAF, RWARRI n’abandi bafatanyabikorwa wasuraga ahazaterwa ibiti kuri hegitari 2500 bizafasha abahinzi kubona imvura no kubafasha mu myaka izajya ihingwa.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko ibiti byatewe bibafasha mu buhinzi bwabo bakaba bumva uruhare rwabo mu kwirinda icyakwangiza ibyo biti.
Musabyimana Jeanette utuye mu Murenge wa Nyamugari yagize ati: ”Ibiti byatewe mu mirima yacu usibye kudufasha kurwanya isuri binadufasha kubona ibiryo by’amatungo, ntibyica imyaka rero numva uwaza abisagararira tutakumvikana na we kuko biduha n’imvura mu gihe byagoranaga kuyibona bigatuma tuteza neza.”
Hodari Benjamin na we yagize ati: ”Ibi biti bidufatira ubutaka ndetse n’amatungo akabona ubwatsi bitagoranye ndetse bikanadukururira imvura, nk’ubu ibi biti bishobora gushingirira imyaka ikindi kandi aho iki giti kiri ntabwo habasha gutwarwa n’amazi aturutse imusozi cyangwa ngo atware agafumbire umuntu yabaga yakoresheje mu myaka ye, bityo ntakizatubuza kubyitaho kuko byaziye igihe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere Nzirabatinya Modeste yasabye abaturage gukurikirana neza ahatewe ibi biti mu rwego rwo kubafasha mu buhinzi bwabo.
Yagize ati:”Igikorwa cyo gutera ibiti kizafasha abaturage kubungabunga ubuso buhingwaho no kongera amashyamba azabafasha gukurura imvura, dutera ibiti aho bitari hakenewe kubungwabungwa hatageraga imvura bityo abaturage turabasaba kurinda ibyo biti mbese birinda kubyangiza kuko bibafitiye umumaro.”
Nzirabatinya yakomeje avuga ko Akarere kiteze umusaruro muri iri terwa ry’ibiti kandi hizewe ko bizabungabunga ubutaka neza, bizazana n’umwuka mwiza binisumbuyeho abaturage bakabona imvura bitongeye kugorana nk’uko byajyaga biba bitaraterwa.
Mu Karere ka Kirehe habarurwaga ubuso bwa hegitari 19589 buteyeho ibiti birimo iby’amashyamba, ibivangwa n’imyaka n’ ibya kimeza; gusa uyu munsi binyuze mu mushinga AREECA uri gukorera mu Karere ka Kirehe kugira ngo uteremo ibiti ukaba umaze guteramo ibiti kuri hegitari 621 kandi ukaba ukomeje ibikorwa byo gutera ibiti mu mirenge itandukanye yo muri aka Karere.








