Muri iki cyumweru, ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Rwimbogo yafashe Kanyeshyamba François ari kubaga Impongo.
Iyi nkuru MUHAZIYACU ikesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Kanyeshyamba François w’imyaka 43 yafatiwe mu Kagari ka Rwikiniro, Umudugudu wa Rukomo, amaze kubaga inyamanswa yo mu bwoko bw’Impongo yari yishe mu ishyamba rya Gabiro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturage batanze amakuru ko Kanyeshyamba ajya mu ishyamba rya Gabiro akica inyamanswa.
Polisi yateguye igikorwa cyo kumufata, nibwo kuri uyu wa Gatatu yafatiwe mu cyuho ari mu baturage, arimo kugurisha inyama z’Impongo.
CIP Twizeyimana yagize ati: “Abaturage bamaze kubitubwira dushakisha uriya muturage, twagiye aho atuye tumusangana inyama z’Impongo arimo kuzigurisha, yari afite uruhu rw’iyo nyamanswa ndetse n’imbwa yifashisha ahiga.”
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Kanyeshyamba amaze gufatwa yemeye ko iyo nyamanswa ari we wayishe kandi atari ubwa mbere abikoze ko ahubwo asanzwe ajya muri ririya shyamba guhiga yo.
Umuvugizi wa Polisi yongeye kwibutsa abaturage ko nta muntu wemerewe kujya guhiga inyamanswa.
Abagaragariza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba abaturage kujya batanga amakuru ndetse bakirinda kurya ziriya nyamanswa.
Ati: “Abaturage tubakangurira kujya batanga amakuru nk’uko babigenje kugira ngo Kanyeshyamba afatwe, tubasobanurira ko ziriya nyama barya zishobora kubatera uburwayi kuko ziba zitapimwe kandi zishobora kuba zifite uburwayi.”
Kanyeshyamba yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimbogo kugira ngo akorerwe idosiye.
Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 58 ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u zirindwi (7.000.000 FRW).






