MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umugabo wahigaga inyamaswa yaguwe gitumo abaga Impongo

EditorYanditswe na Editor
19/06/2020

Muri iki cyumweru, ku wa Gatatu  tariki ya 17 Kamena  Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Rwimbogo yafashe Kanyeshyamba François  ari kubaga Impongo.

Iyi nkuru MUHAZIYACU ikesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Kanyeshyamba François w’imyaka 43  yafatiwe mu Kagari ka Rwikiniro, Umudugudu wa Rukomo, amaze kubaga inyamanswa yo mu bwoko bw’Impongo yari yishe mu ishyamba rya Gabiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturage batanze amakuru ko Kanyeshyamba ajya mu ishyamba rya Gabiro akica inyamanswa.

Polisi yateguye igikorwa cyo kumufata, nibwo kuri uyu wa Gatatu yafatiwe mu cyuho ari mu baturage, arimo kugurisha inyama z’Impongo.

CIP Twizeyimana yagize ati: “Abaturage bamaze kubitubwira dushakisha uriya muturage, twagiye aho atuye tumusangana inyama z’Impongo arimo kuzigurisha, yari afite uruhu rw’iyo nyamanswa ndetse n’imbwa yifashisha ahiga.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Kanyeshyamba amaze gufatwa yemeye ko iyo nyamanswa ari we wayishe kandi atari ubwa mbere abikoze ko ahubwo asanzwe ajya muri ririya shyamba guhiga yo.

Umuvugizi wa Polisi yongeye kwibutsa abaturage ko nta muntu wemerewe kujya guhiga inyamanswa.

Abagaragariza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba abaturage kujya batanga amakuru ndetse bakirinda kurya ziriya nyamanswa.

Ati: “Abaturage tubakangurira kujya batanga amakuru nk’uko babigenje kugira ngo Kanyeshyamba afatwe, tubasobanurira ko ziriya nyama barya zishobora kubatera uburwayi kuko ziba zitapimwe kandi zishobora kuba zifite uburwayi.”

Kanyeshyamba yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimbogo kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ingingo ya 58 ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u zirindwi (7.000.000 FRW).

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboGatsibo

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri Mukeshimana yasuye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi i Gatsibo (Amafoto)

Minisitiri Mukeshimana yasuye ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi i Gatsibo (Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU