Mu kigo cy’amashuri cya GS Bisagara giherereye mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe ni hamwe mu hakorewe Umuganda usoza uku kwezi kwa Werurwe, ahari kubakwa ibyumba bitatu by’amashuri byiyongera ku byumba 42 byari biri muri iki kigo bizafasha abanyeshuri kwiga neza bisanzuye.
Ibikorwa byo kubaka ibi byumba bitatu byakomeje kuri uyu wa 25 Werurwe mu muganda rusange, aho Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, Depite Mukabunani Christine na Depite Uwiringirimana Philbert basuye aka Karere, bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Mushikiri kubaka ibi byumba no gucukura ibyobo bitangira amazi atewe n’imvura kuba yakwinjira muri iki kigo cy’amashuri akagira ibyo yangiza.
Bamwe mu baturage bitabiriye umuganda baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko ibi byumba biri kubakwa bizafasha abana babo kwiga neza.
Nibakoshe Chantal utuye mu Mudugudu wa Kampara, Akagari ka Bisagara yagize ati: ”Iki gikorwa cyo kubaka ibi byumba twacyakiriye neza, aha niho abana bacu biga ni byiza rero nk’ubu bari no kubaka igikoni abana bacu ntibakiza kuturushya i saa sita (12:00Pm) kuko byarya ku ishuri; rero ibi byumba bizanabafasha gukurikirana amasomo neza bisanzuye.”
Nizeyimana Manase na we ati: ”Aya mashuri yari akenewe, abana bacu bagiye kubyungukiramo kuko mbere hari bamwe bajyaga kwiga mu bindi bigo kuko ariho wenda hari imyanya gusa icyo navuga nuko nanjye umuganda wose nasabwa niteguye kuwutanga kugira ngo niba dukorewe igikorwa nk’iki hato ejo kitazangirika nyamara hari uruhare nari mfite.”
Ikigo cya GS Bisagara gifite ibyumba by’amashuri 42, kikaba gifite abanyeshuri ibihumbi 2013 ugereranyije muri buri cyumba kikaba kigamo abanyeshuri bagera kuri 60, bityo ku bufatanye n’Akarere hakaba hari kubakwa ibyumba bishya bitatu byo kunganira ibisanzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko mu mihigo Akarere gafite yo gufasha umuturage kugera ku bikorwaremezo harimo no kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero bityo asaba buri wese kugira uruhare mu kugera kuri uyu muhigo.
Yagize ati: ”Dufite gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri muri uyu mwaka w’imihigo mu mirenge itandukanye yo mu Karere kacu mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike buri mu mashuri amwe n’amwe, ikindi tuzubaka ibikoni n’ubwiherero byose bigamije gufasha iterambere ry’ibigo.”
Meya Rangira akomoza ku bufatanye mu kubaka ibyumba by’amashuri mu bigo yavuze ko Minisiteri y’uburezi itanga ibikoresho byo kwifashisha mu iyubaka, Akarere nako kagashyira mu bikorwa, kanategura uko ibikorwa byo kubaka umunsi ku munsi bigenda, bityo asaba abaturage kubibungabunga bacukura ibyobo bitangira amazi kwinjira mu kigo no gutanga imiganda muri iki gikorwa.
Depite Mukabunani Christine wo muri Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi, ubutaka n’amashyamba mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yavuze ko ikigamijwe mu bufatanye bagize mu muganda ari ukureba imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Twaje kugira ngo turebe imibereho yanyu, ubuzima bwanyu uko mubayeho dore tugiye kwinjira mu gihe cyo kwibuka mukwiriye kuzitwararika muri icyo gihe kandi mukomeze kwita kubyo mukora mugahinga mukeza munita ku bikorwaremezo nk’ibi muba muri guhabwa mbese ibyo mushoboye mukabyikorera nko gutera amaterasi, gucukura ibyobo bifata amazi n’ibindi.”
Mu Karere ka Kirehe harimo ibigo by’amashuri 134, hakaba harimbanyije ibikorwa byo kubaka ibyumba bishya by’amashuri 12 muri uyu mwaka w’imihigo wa 2022-2023 mu bigo bikigaragaramo ubucucike.








