Urubyiruko ruhagarariye urundi rwo mu Karere ka Gatsibo rweretswe amahirwe rufite mu ifatwa ry’ibyemezo aho beretswe ko ntaho bahejwe muri gahunda zose leta yashyizeho zitangirwamo ibitekerezo zigafatirwamo ibyemezo.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu kabiri tariki ya 14 mu kiganiro cyateguwe n’umuryango w’urubyiruko CVA Rwanda ku nkunga ya plan international , kigamije kurebera hamwe uruhare rungana ku bahungu n’abakobwa mu ifatwa ry’ibyemezo.
Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bungukiye byinshi muri ibi biganiro kuko babonye umwanya wo gutanga ibitekerezo no gusubizwa bimwe mu bibazo bafite bagaragaza ko akenshi wasangaga bitinya bakaba bihaye intego yo guhugura abandi.
Mukantaganda Naomie yagize ati:” mu biganiro twagize hari aho twabonye ko urubyiruko tugira intege nke hari n’aho twabonye ko ubuyobozi bugira intege nke aho urubyiruko rutanga ibitekerezo ntibyumvikane,ariko imbogamizi zihari cyane ni uko tugifitemo kwitinya bamwe na bamwe tukumva ko abari muri iyo myanya badashaka kuyivaho bikadutera ikibazo tukumva twaguma aho turi.”
Ruterana Silas nawe yagize ati: “ku mpamvu yo kuba tudatanga ibitekerezo ntabwo nshinja amakosa ubuyobozi ahubwo natwe nk’urubyuruko turigarukaho kuko habaho kwitinya ntidutere intambwe ngo twegere abo bayobozi,ubundi ugasanga ntihabaho kwitabira gahunda za leta nk’inama ,Umuganda n’ibindi ibi usanga ahanini biterwa n’uko urubyiruko rutariyumvamo kubaka igihugu.”
Uwizeye Charlotte umwe mu babyeyi bitabiriye ibi biganiro, yagize ati:”twasanze uruhare runini rugirwa n’ababyeyi mu muryango ugasanga abafata ibyemezo ni ababyeyi bikagira ingaruka kugufata ibyemezo ahabera bya biganiro kuko wa mwana utabonye umwanya wo kuvuga mu muryango ntazavuga mu bantu benshi, icyo tugiye gukora nk’abantu bahuguwe n’uguhera mu miryango yacu ibyo dukuye aha turabigeza ku bandi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marcelline yavuze ko amahirwe yo gutanga ibitekerezo no gufata imyanzuro urubyiruko ruyafite abasaba kuyabyaza umusaruro.
Ati”Ikibazo tugira ni uko urubyiruko rwumva ko gufata ibyemezo ugomba kuba uri Meya cya umwungirije ,dufite rero inzego zubatse dufite inama y’Igihugu y’urubyiruko dufite urubyiruko rw’abakorerabushake hariya ni ahantu urubyiruko ruhabwa kugira ngo rutangemo ibitekerezo mu nama z’imirenge ,utugari n’ahandi.”
Yakomeje asaba urubyiruko kwagura amaso ngo ntibumve ko kujya gufata ibyemezo cyangwa kubona amahirwe ari ukujya mu myanya y’ubuyobozi isanzwe ahubwo inzira zose zituma bajijukirwa ngo ni bazikoreshe kuko nizo zizafungura ya myanya ifata ibyemezo ku rwego rw’ubuyobozi nabo bazayigereho.
Visi Meya Mukamana kandi yavuze ko umuhungu n’umukobwa bose bahabwa amahirwe angana mu nzego zifatwa ibyemezo kuko ibyo byiciro byombi bigiye bifite ababihagarariye kandi bakora neza ibi bigaragarira mu mahugurwa n’inama bakora kuko usanga ibyiciro byose bihari.
Umuyobozi wungirije w’umuryango w’urubyiruko utari uwa leta CVA Rwanda Ahishakiye Patrick yavuze ko ibi biganiro babiteguye kugira ngo bigishe urubyiruko kuko byagaragaye ko hari urubyiruko rutariyumvamo kugira uruhare mu gufata ibyemezo by’ibibakorerwa.
Ati:”Twararebye dusanga Igihugu gifite politiki nziza aho bahaye urubyiruko umwanya kugira ngo rubashe gutanga ibitekerezo kandi bagire uruhare mu bibakorerwa ariko Kandi tubona hari urubyiruko rutaramenya neza ko bagira uruhare mu bibakorerwa hanyuma dutegura ibiganiro kugira ngo dukangurire urubyiruko kugira uruhare rungana hagati y’abahungu n’abakobwa mu ifatwa ry’ibyemezo Ari nabyo bibafasha mu iterambere rirambye.”
Ibi biganiro byateguwe n’umuryango utari uwa leta CVA Rwanda ugamije kongerera urubyiruko ubushobozi kubufatanye n’umuryango plan international ,mu Karere ka Gatsibo byari byitabiriwe n’abantu bagera kuri 65 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye ,urubyiruko n’ababyeyi bahagarariye abandi.









