Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buratangaza ko bwifuza kurwanya imirire mibi n’igwingira riri ku kigero cya 27% mu bana bari munsi y’imyaka itanu, kubufatanye n’abafatanyabikorwa n’abaturage nibura rikagabanuka ku kigero cya 95% .
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose yabitangaje ubwo yari mu kiganiro cya Radio Izuba gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bwacu twese ni igisubizo ku mwana wizihiwe mu muryango utekanye.”
Mukayiranga yagize ati “Mu Karere ka Ngoma dufite abana bagwingiye bari munsi y’imyaka itanu bari ku kigero cya 27%,iyo ubyumvise wumva ari imibare myinshi kandi mu by’ukuri twakabaye dufite zeru. Ni ibigaragaza ko hari ibyo dusaba ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa twese tukajyanamo kugira ngo turebe ko twabigabanya.”
Yakomeje avuga ko bisaba uburyo budasanzwe bwo kurwanya ingwingira ariyo mpamvu hari ibyo biyemeje gukora.
Ati “Ku bijyanye n’imirire mibi kugeza ubu dufite abana 62 ariko muri abo bana harimo abavukanye indwara zidakira zituma batabasha kurya bakaba bajya mu mirire mibi ariko abo bana turi kubitaho ku buryo nta numwe ugararagara mu mirire mibi kandi iyo ufite ikibazo kimeze gutyo nawe utekereza uburyo budasanzwe bwo gukemura icyo kibazo, akaba ariyo mpamvu twashyizeho uko kwezi.”
Bimwe mu bikorwa biteganyijwe gukorwa mu kwezi kwahariwe kurwanya igwingira,imirire mibi n’ihohoterwa rikorerwa abana bato harimo: gukora igikoni cy’umudugudu; aho ababyeyi bahurira mu minsi 30 buri mwana wese akitabira igikoni kuko hapimirwamo abana bari munsi y’imyaka itanu n’ibindi.
Ikindi harimo kondora abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, gukurikirana imikorere n’ubwitabire bw’abana mu marerero,gufasha imiryango ifite abana bafite imirire mibi kuko usanga akenshi biterwa n’amakimbirane yo mu muryango,gutanga ibiganiro ku rubyiruko bijyanye n’imyororokere, gufasha abakorewe ihohoterwa no gushyingira imiryango n’ibindi.
Mukayiranga yongeyeho ko bizakorwa mu Karere hose mu midugudu 473 ku buryo bizeye ko bazabona igisubizo cyiza cyangwa bikagabanuka ku kigero cya 95% ariko abaturage babigizemo uruhare.
Umuhuzabikorwa wa Gikuriro kuri bose mu Karere ka Ngoma na Kayonza,Bayasese Bernard, avuga ko nk’umufatanyabikorwa mu kurandura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato bizeye ko ubu bufatanye buzagira impinduka nyinshi.
Umukozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo ushinzwe ibikorwa by’Abajyanama b’ubuzima Hategikimana Jean Baptista, yavuze ko iki gikorwa abajyana b’ubuzima bazakigiramo uruhare bapima abana, gufata ikizigira n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Yakomeje agira ati “Umujyanama w’ubuzima agomba kuba bandebereho ku bijyanye n’ubuzima kuko aba yatowe n’abaturage nk’umuntu w’inyangamugayo kandi inshingano ze ni ukubungabunga ubuzima bw’umuturage kuko hari bamwe mu baturage bagaragaza ko hari abatuzuza inshingano zabo, ni kintu rero kitari cyiza kubona atuzuza Inshingano ze.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR)ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey)bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
Ni mu gihe u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya iki kibazo aho ingengo y’Imari nyinshi ishorwa mu bijyanye no kurwanya imirire mibi. Mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2017/18 yashyizemo 3.6% mu 2108/19 igeza kuri 3.8% naho mu mwaka wa 2019/20 yashizemo 4.2%.
Akarere ka Ngoma mu bijyanye n’igwingira kari kuri 27% gusa intego ni ukuza munsi ya 19% nk’uko Guverinoma yabyiyemeje bitarenze mu 2024.






