Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyagihanga giherereye mu Karere ka Gatsibo, barasaba ubuyobozi ko bwabakorera umuhanda munini ugera kuri iki kigo nderabuzima nyuma yuko uwo bafite ari mubi ndetse utaborohereza mu gukora ingendo.
Ibi aba baturage babigaragaje nyuma y’uko ubuyobozi bubahaye inzu y’ababyeyi (maternity) n’imbangukiragutabara bibafasha kubona serivisi z’ubuvuzi, bakagaragaza ko basigaranye ikibazo cy’umuhanda ngo kuko uwo bafite ari kubi kuburyo bafite ubwoba ko uzanangiza imodoka bahawe mu minsi mike.
Bamwe mu baturage MUHAZIYACU yasanze ku kigo nderabuzima cya Nyagihanga bavuze ku mbogamizi baterwa no kuba umuhanda udakoze neza n’ingaruka bibagiraho.
Habimana yagize ati:”Umuhanda bareba uko bawudukorera imodoka irajyamo umuntu ari umurwayi akajya kugera kwa muganga umugongo wavunaguritse, byaba byiza bawukoze kuburyo umuntu yajya agera ku bitaro i Ngarama ntakibazo afite.”
Habimana yongeyeho ati:”Niriya modoka baduhaye umuhanda udakozwe ntiyamara kabiri kuko umuhanda warangiritse cyane, ukozwe byadufasha cyane.”
Mukayaramba Mariya utuye mu mudugudu w’Akagarama nawe yagize ati:”Umuhanda umeze nabi amateme yarashwanyaguritse byaba byiza basubiyemo bakawukora .”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard yavuze ko uyu muhanda uri mu yo bateganya gukora muri aka karere kandi bari gukora ibiganiro n’uturere dukora kuri uyu muhanda harimo Gatsibo, Nyagatare na Gicumbi ukabasha gukorwa .
Yagize ati:”Muri gahunda y’Akarere mu mihanda tugomba gukora nawo urimo ubu turimo dushakisha ubushobozi kugira ngo nawo ukorwe kugira ngo abaturage batuye hano baza kwivuriza kuri iki kigo nderabuzima bajye babasha kuhagera n’imbangukiragutabara twabahaye nayo ijye ibasha kuba yagera aho batuye mu gihe igiye kuzana umurwayi cyane nk’umubyeyi ugiye kubyara biborohere, hari n’ikiraro kiwuhuza na Gicumbi hari na Nyagatare ku bufatanye turimo turaganira.”
Ubuyobozi buvuga ko bwiteguye gukora ibiganiro ku mpande zose kugira ngo uyu muhanda ukorwe ariko n’iyo ibi bitakunda biteguye kuwukora wose dore ko aka karere gafiteho ibirometero birenga bibiri bikeneye gukorwa.







