MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Barashishikarizwa guhinga ibijumba ku bwinshi kuko hari isoko rikomeye

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
21/02/2023

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab arasaba abahinzi kwitabira guhinga ibijumba kuko hari isoko rikomeye ryabo muri aka karere, ahari uruganda rubyongerera agaciro mu Murenge wa Mwulire.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru ku biro by’akarere biri mu murenge wa Kigabiro, Meya Mbonyumuvunyi yagarutse ku gihingwa cy’ikijumba kiri kongererwa agaciro mu karere ka Rwamagana,

Ati: “Mu mpeshyi hari ubwo twajyaga tugira umusaruro w’ibijumba ukaba mwinshi ndetse bikangirika, rimwe abahinzi bakabita mu isoko byabuze abaguzi, ubu twizeye isoko kuko impamvu abantu batabihingaga cyane ni uko batari bafite isoko.”

Meya Mbonyumuvunyi akangurira abaturage batuye i Rwamagana n’utundi turere duturanye guhinga ikijumba kuko ari imari ishyushye.

Hari umwe muri ba rwiyemezamirimo wo mu karere ka Rwamagana wiyemeje kongerera agaciro ikijumba, aho gikorwamo imigati, amandazi n’ibisuguti.

Habumuremyi Jean Marie Vianey ni we nyiri Uruganda ‘Ikijumba Coffee Shop’ ruri mu murenge wa Mwurire, yemeza ko ibyo bakora bakeneye ibijumba byinshi cyane batarabona.

Yagize ati: “Ibijumba dukeneye uyu munsi ntabwo turi kubibona, dufite ibijumba biringaniye, ibyinshi twifuza ntabwo biri kuboneka nibura dukeneye kujya dukoresha toni eshatu ku munsi, ibijumba dukoresha ni ibya oranje, uyu munsi tubona nka toni imwe ariko ibyo dukeneye birenze ibyo ngibyo.”

Habumuremyi yemeza uyu mushinga yari awumaranye imyaka 16 awutekereza, ubu nibwo awushyize mu bikorwa.

Akomeza avuga ko kugira ngo bahaze isoko kandi hakoreshejwe imbaraga z’imashini z’uruganda zifite ubushobozi bwo gutunganya toni 20 z’ibijumba ku munsi.

Mukankusi Veneranda ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 65, afite imirima aho bita Kavura, yemeza ko akunda ikijumba kuko cyamureze, yakomeje agira ati: “Hari igihe ikijumba cyateshejwe agaciro hakagira abavuga ko bashaka ko gicika, icyo gihe nagize agahinda cyane nkibaza ukuntu ikijumba cyandeze nanjye nkakireresha abanjye kigiye gucika.”

Mukankusi akomeza avuga ko na we agiye gushaka uyu rwiyemezamirimo bagafatanya guhinga ibijumba akeneye kuko ngo bitagorana kandi byerera amezi atatu gusa.

Amakuru MUHAZIYACU ikesha abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rwamagana ni uko bitoroshye kubara ubuso iki gihingwa gihingwaho, mu mibare bafite ni uko gihingwa ku buso bwa hegitari zigera ku 147.  Iyi mibare yari ishingiye ku gihe ibijumba byeze neza hashingiwe ku musaruro wavuyemo uri hagati ya toni 20 na toni 25 kuri hegitari.

Mu Murenge wa Mwulire ahakorera uruganda rwongerera agaciro ibijumba ‘Ikijumba Coffee Shop’

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

Habumuremyi Jean Marie Vianey, nyir’ uruganda rutunganya ibijumba i Mwulire

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Rwamagana

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Furaha Jean Pierre yatorewe kuba umwe mu bagize Njyanama y’Akarere 

Ngoma: Furaha Jean Pierre yatorewe kuba umwe mu bagize Njyanama y'Akarere 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU