Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko abafatanyabikorwa bagira uruhare rugaragara mu bikorwa biteza imbere Akarere n’abaturage kandi mu igenamigambi y’ibikorwa by’akarere abafatanyabikorwa n’abaturage barigiramo uruhare.
Abafatanyabikorwa b’Akarere babarirwa muri ihuriro ryitwa JADF (Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere), bakaba baturuka mu byiciro bitandukanye birimo imiryango nyarwanda itari iya Leta, imiryango mvamahanga itari iya Leta, imiryango ishingiye ku idini, abikorera n’abari mu nzego z’imirimo ya Leta bakorera mu Karere no mu Murenge.
MUHAZIYACU yabegeranije bimwe mu bikorwa byagizwemo ruhare n’abafatanyabikorwa b’aka karere mu myaka 6 kuva 2017-2023, kikaba ari igihe abafatanyabikorwa batanzemo ingengo y’imari isaga miliyari 33 Frw.
Amazi meza yegerejwe abaturage

Mu myaka 6 ishize abafatanyabikorwa bafatanyije n’Akarere kugeza amazi meza ku baturage bagera ku 64,911 bakoresha imwe mu miyoboro yubatswe harimo umuyoboro w’amazi wa Minago, Gihengeri-Nyarubuye, Nyabikiri, Biyanga na Byimana byatwaye ingengo y’imari ingana na 2,188,704,355 Frw.
Ingo 11,068 zo mu mirenge ya Gasange, Muhura na Remera zahawe amazi meza n’umufatanyabikorwa MFLM ku ngengo y’imari 582,724,000Frw.
Abaturage bagejejweho amazi bishimira ko ubu batagikora ingendo ndende bajya kuvoma cyangwa ngo bavome amazi mabi; ibi bavuga ko byabagiragaho ingaruka zirimo n’uburwayi.
Ubuvuzi

Hubatswe inzu z’ababyeyi (Maternity) harimo iya Rugarama na Gitoki n’ivuriro ry’ibanze (poste de sante) rya Nyabikiri byatwaye amafaranga 110,735,500 Frw, hubatswe kandi n’inzu y’ababyeyi ya Nyagihanga yubatswe na Food For The Hungry yuzuye vuba yatwaye amafaranga miliyoni 65 Frw.
Abaturage begerejwe serivisi z’ubuvuzi bishimira ko byagiye bikemura ibibazo bitandukanye birimo kurembera mu rugo no kubyarira mu rugo bikaba byagabanyije imfu z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara.
Mu burezi

Abafatanyabikorwa bubatse ibyumba by’amashuri 21 hatangwa n’ibikoresho birimo intebe n’imfasha nyigisho z’abarimu byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 174.6Frw.
Mu rwego rwo kwita ku bana muri aka karere hubatswe amarerero 5 aherereye mu mirenge ya Rwimbogo, Muhura na Ngarama ubu arererwamo n’abana bageze 1,760 yuzuye atwaye miliyoni 226Frw ku bufatanye n’umufatanyabikorwa Hope and Home for Children, na AEE Rwanda.
Hashyizweho kandi n’amarerero yo mu ngo (Home based ECDs) agera kuri 900 arererwamo na abana 18,000 yatwaye miliyoni 137.3 Frw.
Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa Plan International na World Vision hubatswe inzu z’abatishoboye 57 zatwaye agera miliyoni 69.3Frw; ibi bikaba byarafashije abaturage kubona aho kuba.
Ku bufatanye n’umufatanyabikorwa Empower Rwanda hubatswe ikigo gifasha abana babyaye imburagiye mu mibereho no kwiga imyuga, kikaba gikorera mu Murenge wa Kabarore ubu cyatangiranye n’abana 100.
Abaturage bubakiwe amasoko aciririritse yo gukoreramo ubucuruzi no kubona aho bahahira ndetse bashishikarizwa kwibumbira mu matsinda, bamwe bahawe inka muri gahunda ya Girinka abandi bahabwa amatungo magufi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.
Abaturage kandi bigishijwe uburyo bwo kurwanya imirire mibi binyuze mu guhinga imboga ku turima tw’igikoni hatangwa n’ibiti by’imbuto.
Si ibi gusa kuko hari n’ibindi bikorwaremezo byagiye byubakwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kuko mu myaka itandatu ingengo y’imari yatanzwe n’abafatanyabikorwa ingana na 33,408,105,803Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa avuga ko ari “ntagereranywa”.











