Inzego z’umutekano mu Karere ka Kayonza ziri gushakisha umugabo w’imyaka 25, nyuma yo gushyamirana n’uwo basangiraga mu kabari akamukubita inkoni bikamuviramo urupfu undi agahitamo guhunga.
Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 mu Mudugudu wa Butimba mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.
Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 31 ubwo yari ari mu kabari ari gusangira n’abandi inzoga ngo yashyamiranye n’uwo basangiraga amukubita inkoni mu mutwe birangira ahise yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immacule, aganira na MUHAZIYACU yavuze ko kuri ubu inzego z’umutekano ziri gushakisha uyu wishe umuntu nyuma yo gushyamirana mu kabari.
Yagize ati “ Barimo banywera ahitwa mu Isantere ya 15 noneho baza kurwana umwe akubita undi aramukomeretsa biza no kumuviramo urupfu atari yagezwa kwa muganga, kugeza ubu yahise atoroka na n’ubu aracyashakishwa n’inzego z’umutekano ndetse bahise banatangira iperereza.”
Gitifu Nyirabizeyimana yakomeje asaba abaturage kwirinda ubusinzi ndetse n’amakimbirane, abagiranye ibibazo bakajya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura aho kwihanira bishobora guteza ibibazo birimo n’urupfu.






