MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Imiryango 72 yatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wiswe Shimwa Paul

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
14/02/2023
Uyu Mudugudu watashywe na Guverineri Gasana

Uyu Mudugudu watashywe na Guverineri Gasana

Abaturage bari batuye ahagiye gukorerwa n’umushinga wa “Gabiro Agro business Hub’ ukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi  mu karere ka Nyagatare, batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wiswe ‘Shimwa Paul’ banahabwa ibyangombwa nkenerwa byose.

Ni imiryango igera kuri 72 igizwe n’abantu 312 yimuwe ijya gutuzwa mu Kagari ka Nyamirama mu mudugudu wa Nkoma ya 2, izi nzu bakaba bazitashye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare.

Inzu bahawe buri imwe ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, ubwogero n’ubwoherero byo mu nzu. Basanzemo kandi ibitanda, matela, ibikoresho byo mu nzu byose n’iby’isuku.

Uwizeyimana Chantal wahawe inzu, yashimye uburyo  ubuyobozi bwabitayeho bukabaha inzu nziza.

Yagize ati: “Nabaga mu nzu y’ibinonko none dore bampaye inzu nziza ntabona ubushobozi bwo kwiyubakira, njyewe byandenze inzu irimo umuriro n’amazi? Byandenze pe!”

Nsengiyumva Elie na we wahawe inzu, aragaruka ahantu ku buzima bubi bari babayemo.

Yagize ati: “Ahantu twari dutuye hari habi tuvoma ibiziba nta muriro twagiraga, abana bacu biga kure. None reba nawe inzu baduhaye,amazi ari mu nzu ndakanda ku gikuta umuriro ukaka,ibi ni uguha agaciro Umuturage.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel  yavuzeko ibi ari imiyobore myiza no gushyashyanira umuturage.

Yagize ati: “Ibi ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame  uhora ashakira imibereho myiza abanyarwanda, ni na gahunda yo gutuza abantu mu midugudu, ni byiza rero ko mubana neza muri uyu mudugudu mukirinda icyaha kandi mukita kuri izi nzu muhawe mwirinda ko yakwangirika.”

Usibye uyu mudugudu wubatswe ahitwa Shimwa Paul, hari n’iyindi yamaze kuzura nayo izatuzwamo abaturage nabo bimuwe aho uyu mushinga “Gabiro Agro business Hub” uzakorera nka Rwabiharamba na Akayange nayo yo mu Murenge wa Karangazi, buri mudugudu ukazatuzwamo imiryango 120.

Uyu Mudugudu watashywe na Guverineri Gasana
Abaturage bashimiye Leta yabatuje mu nzu nziza
Guverineri Gasana yasabye abaturage bubakiwe inzu kuzifata neza
Buri nzu ifite ibyumba bitatu n’ibyangombwa byose byo mu nzu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka
Umutekano

Umurenge wa Nyagatare watangije gahunda ya ‘Telefone y’irondo’ yitezweho impinduka

11/11/2026
Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete
Uburezi

Abanyeshuri 300 bashya ba RP-Ngoma bagiriwe inama yo kwiga bashyizeho umwete

10/11/2026
Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Hagiye kubakwa ikigo gishya cy’urubyiruko

Ngoma: Hagiye kubakwa ikigo gishya cy’urubyiruko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU