MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kaminuza ya Kibungo UNIK yahagaritse abakozi 59  

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
19/05/2020
Kaminuza ya Kibungo yafunzwe burundu

Kaminuza ya Kibungo yafunzwe burundu

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo yahoze yitwa UNATEK bwahagaritse abakozi 59 kugeza igihe leta izabemerera kongera kwakira abanyeshuri.

Ni icyemezo bwatangaje tariki ya 15 Gicurasi mu ibaruwa bwashyikirije aba bakozi bubamenyesha ko amafaranga yo kubahemba atakiboneka kubera abanyeshuri batakiga n’izindi ngamba zagiye zifatwa hagamijwe kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo ubuyobozi bwandikiye abakozi bwababwiye ko “Bubabajwe no kumenyesha abakozi bari ku mugereka bagera kuri 59 ko amasezerano y’akazi bari bafitanye na UNIK ahagaritswe guhera tariki ya 15 Gicurasi 2020, akasazubukurwa umunsi leta izemerera UNIK kongera kwakira abanyeshuri bo muri Campus ya Karenge, Musamvu, na Rulindo.”

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko mu byangendeweho hahagarikwa aba bakozi harimo; Icyemezo ya leta cyo gufunga amashuri makuru na za kaminuza kugeza mu kwezi kwa cyenda 2020, icyemezo cya Mineduc cyo gufunga muri icyo gihe no gutanga amasomo ya E-learning ariko abanyeshuri ntibishyuzwe ntibakore ibizamini, bityo UNIK ikaba itabona amafaranga yo kwishyura abarimu, ingingo ya 18 y’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda mu gika cyerekeye “ force majeure.

Bakomeje bagira bati “ Ingingo ya 66 y’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda mu gika kivuga ko hahembwa uwakoze, inama twagiranye n’umugenzuzi w’umurimo ku wa 14 Gicurasi mu Karere ka Ngoma, ibiganiro by’inama y’ubuyobozi bwa UNIK byabereye kuri internet ku wa 14 Gicurasi,kuba inama zose z’abantu benshi zibujijwe na leta muri ibi bihe bya COVID-19.”

Umwe mu bakozi bahagaritswe yabwiye MUHAZIYACU ko kubahagarika byatinze ngo kuko n’ubundi bamaze igihe kinini bakora badahembwa yagize ati “ N’ubundi batinze kuduhagarika, guhagarika umuntu umaze amezi umunani utamuhemba birasekeje ahubwo baba barabikoze mu miza ya mbere.”

Iyi kaminuza ivugwamo ibibazo guhera mu myaka ine ishize byanatumye abanyeshuri bayigamo bava ku bihumbi bine bagera kuri 800, umwaka ushize minisitiri w’uburezi yarayisuye asiga asabye ko hakorwa igenzura ryimbitse hakamenyekana ibibazo byose biyirimo.

Mu biyivugwamo harimo gusesagura umutungo kugera naho abayikoramo bayiguriza, kudahemba abarimu bamwe bakanahitamo kwigendera ndetse no kuba iyi kaminuza itagira umuntu yanditseho ahubwo ngo yanditswe ku bantu 38 basa n’abadafite icyo bayimariye.

Kaminuza ya Kibungo yatangiye mu mwaka wa 2003 imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi babarirwa mu bihumbi icyenda yanafunguye irindi shami mu Karere ka Rulindo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Batandatu batawe muri yombi bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Nyagatare: Yafatanwe ibiro 296 by'amabuye y'agaciro ya magendu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU