Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko ikibazo cy’isazi ya tsetse itera indwara y’inkurikizi bamwe mu borozi bakunda kugaragaza, bagomba kwiga kubana na yo ndetse bakamenya uburyo bayirinda.
Ibi yavuze nyuma y’uko bamwe mu borozi batuye muri aka karere bororera hafi y’ishyamba rya Gabiro na Pariki y’Akagera bagaragaje ko ikibazo cy’inkurikizi kibahangayikishije kuko bamaze igihe kinini bakivuga ariko ntigishakirwe igisubizo, kandi ngo ikomeje kuba inzitizi ku bworozi bwabo kuko ibarira inka rimwe na rimwe bikaziviramo gupfa.
Meya Gasana yagize ati: “Ikibazo cy’isazi y’inkurikizi turakizi isazi duturanye nayo tugomba kumenya uburyo tuyirinda gusa, icya mbere hari imitego igurwa muri RAB nayo yunganiye ku mafaranga 1000Frw ushobora nko kugura imitego umunani ikagukorera hafi amezi umunani wateze ku muzenguruko w’ifamu yawe icyo gihe iyo isazi y’inkurikizi ije igwaho”.
Yakomeje ati: ”Icya kabiri ni ugukingira ikibagarira ugakingira iriya nkurikizi inkingo zirahari imiti irahari; usanga rero burya aborozi benshi batazitabira cyangwa rimwe na rimwe bajya kubakingirira bakagenda babihunga, ibyo ni byo tuzabaganiriza kuko inkurikizi duturanye nayo, tubana nayo ntabwo twayica, ariko twayirinda mu buryo bwo gukumira kugira ngo itaza mu mafamu yacu.’
Bamwe mu borozi baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko isazi y’inkurikizi imaze igihe kirere kandi bigira ingaruka ku bworozi bwabo.
Uwitwa Karama utuye mu Kagari ka Munini yagize ati: “Twe dufite imbogamizi y’isazi y’inkurikizi twegeranye na Pariki n’ikigo cya Gabiro, aho turagira ni ku nkengero hakaba harimo iyo sazi iturira inka, iyo ni imbogamizi ikomeye.”
Yakomeje ati: ”Iyo sazi irazirya wenda tutabonye umuti ukuramo amenyo yose, iyo sazi ni mbi cyane ifite ubushagwe ikatwicira inka cyangwa se ikazibuza umukamo, inka zikamererwa nabi n’akarere karabizi ni iya kera iyo ni imbogamizi cyane mu nka ndetse na cyane cyane inka z’inyarwanda nizo zashoboraga kuyihanganira, ariko inka za kijyambere ntabwo zishobokanye n’isazi y’inkurikizi.”
Kayijuka David we yagize ati: ”Isazi yo irahari, dukunze kugira iyitwa inkurikizi, ni na yo ihangayikisha ubworozi bwacu cyane kuko iyo iriye inka irazahara cyane no gupfa bikazamo, rwose iraduhangayikishije. Icyo bakadukoreye ni ukuyishakira imiti ishobora kurwanya iyo sazi byadufasha cyane.”
Isazi y’inkurikizi abayibonye bavuga ko ifite ibara ry’icyatsi ikaba ifite umutwe munini n’umunwa muremure, ku buryo iyo iriye inka kuyivura bitoroha kuko irwara cyane bikaba byayiviramo gupfa.








