MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umusore yatawe muri yombi avanye urumogi i Ndego arujyanye Kabare

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
22/12/2022

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kayonza, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza, ku isaha ya saa kumi za mugitondo, yafashe umusore w’imyaka 21 witwa Mbarushimana Antoine, wari utwaye ku igare ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 10 rwari rugiye gukwirakwiza mu baturage.

Mbarushimana yafatiwe mu Mudugudu wa Kagoma, Akagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego nk’uko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rwabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Mbarushimana yafatiwe mu muhanda werekeza i Kabare, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “Umuturage wari usanzwe umufiteho amakuru ko acuruza ibiyobyabwenge yaduhamagaye avuga ko Mbarushimana ahetse umuzigo ku igare bicyekwa ko urimo urumogi ubwo yavaga mu murenge wa Ndego yerekeza mu murenge wa Kabare ari naho atuye. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumushakisha, afatirwa mu mudugudu wa Kagoma abapolisi barebye mu mufuka yari afite basanga harimo urumogi niko guhita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa ngo yavuze ko ibiyobyabwenge yafatanywe yari yabitumwe n’umuntu wo mu murenge wa Kabare atavuze amazina ye, ngo ajye kubimuzanira mu murenge wa Ndego aho avuga ko ari undi muntu wari wabihishe mu nzu idatuwemo.

Uyu musore watawe muri yombi yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ndego kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe hagishakishwa n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.

SP Twizeyimana yashimiye uwatanze amakuru yatumye ibiyobyabwenge bifatwa n’uwari ugiye kubikwirakwiza agafatwa, akomeza ashishikariza abaturage muri rusange gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana:Ushinzwe ubutaka ku Murenge yatawe muri yombi azira kwakira ruswa y’ibihumbi 210 Frw

Rwamagana:Ushinzwe ubutaka ku Murenge yatawe muri yombi azira kwakira ruswa y’ibihumbi 210 Frw

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU