MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abaturage

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
19/11/2022

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abaturage bushobora gutuma iterambere ryitizwe ritagerwaho.

Mu nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahagarariye abandi mu karere ka Rwamagana yateraniye mu murenge wa Kigabiro kuri uyu wa 19 Ugushyingo. Abanyamuryango bagarutse kuri bimwe mu bibazo babona bibangamiye umuryango nyarwanda bikwiye kwitabwaho ku buryo bwihariye, birimo ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage gikomeje gufata indi ntera.

Umwe muri aba banyamuryango ni Rwagasana Jean Claude ni uwo mu murenge wa Musha yemeza ko muri uwo murenge bafite abaturage barenga ibihumbi 26, avuga ko mu mibare bafite abana biga mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye abo ubwabo barenga ibihumbi 10,

Yakomeje agira ati: “Iyo urebye uyu mubare kandi buri mwaka wiyongera usanga ari benshi cyane, hakwiye ubundi buryo bwo kwigisha abaturage kugira ngo baboneze urubyaro kuko no kubyara abo umuntu ashoboye kurera ntibihagije mu gihe amashuri azigiramo adahari.”

Muri iyi nteko hari urugero rwatanzwe ko muri iyi minsi ku bitaro bya Rwamagana baherutse kwakira umugore wari ubyaye ku nshuro ya 14 kandi abo bana bose abarera, nawe ubwe akaba abarizwa mu cyiciro cy’abaturage batishoboye.

Nkuranga Boniface ni umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi muri Nyakariro na we yagarutse kuri iki kibazo yagize ati: “Ikindi kibazo kitavuzweho ni ubwiyongere bw’abaturage, ndasaba iyi nteko ko twakongera ubukangurambaga muri rusange bwo kuboneza urubyaro kuko ubwiyongere bukabije, buragaragara hirya no hino ko bukabije.”

Uwimana Claudine ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Karenge kuri iki kibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage avuga ko hakenewe umwihariko mu bukangurambaga ku miryango itishoboye.

Yagize ati: “Kubyara cyane ni ukwiyongerera ibibazo twese tuzi neza ko hanze aha ubuzima burushaho gukomera, wa mwana arasaba guteganyirizwa ejo hazaza, arakenera amashuri, akenera byinshi nyamara hari ubwo usanga uwo muntu ubuzima bwe bushingiye ku buhinzi none n’ikirere gisigaye gihinduka uko gishatse, ibidutunze biragorana kubibona rero kubyara bacye ni uguteganyiriza wa mwana.”

Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab nawe yemeza ko ubwiyongere bw’abaturage ari ikibazo gihangayikishije cyane, yakomeje agaragaza umwe mu myanzuro bafashe, ati: “Nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi twiyemeje ko tugiye gufatanya gukangurira abaturage kuboneza urubyaro no kubyara abo dushoboye kurera aho kugira ngo tuzabyare abana bazaba ba mayibobo bakajya kwandagara mu mihanda.”

Imibare itangazwa n’Akarere ka Rwamagana ni uko aka karere gafite ubuso bungana na kilometerokare 619,6 gatuwe ku bucucike cyane, imibare iheruka itari iya vuba igaragaza ko kuri kilometero kare imwe hatuyeho abaturage barenga 500, kandi ngo iyi mibare ishobora kuba yariyongereye.

Mu byagaragarijwe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Rwamagana harimo ibyagezweho mu bukungu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage muri iyi myaka ibiri ishize; dore ko inteko nk’iyi yaherukaga mbere y’iyaduka ry’icyorezo cya Covid-19.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka RwamaganaFPR Inkotanyi

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Urubyiruko rwateye ibiti ku nkengero z’Ikiyaga cya Mirayi mu muganda wihariye

Bugesera: Urubyiruko rwateye ibiti ku nkengero z’Ikiyaga cya Mirayi mu muganda wihariye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU