Nyuma yaho imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunguriwe, abayobozi b’Intara zihuriye ku mipaka y’ibihugu byombi bishimira intambwe imaze guterwa mu gutsura umubano, aho banifuza ko hakurikiraho intambwe yo kugendererana nk’uko byahoze mbere yuko imipaka ifungwa.
Ni bimwe mu byifuzo byagaragajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ugushyingo 2022, ubwo Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana K.Emmanuel na Kayitesi Alice Uyobora Intara y’Amajyepfo zombi zihana imbibe n’u Burundi bahuraga na Buramatari w’Intara ya Kirundo yo mu Burundi ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yavuze ko iyi nama yari igamije kurebera hamwe aho impande zombi zigeze mu gushira mu bikorwa gahunda zisigasira umubano w’ibihugu byombi.
Ati: “Ni inama yari igamije gusuzuma aho tugeze mu bufatanye, ku bikorwa bitandukanye byambukiranya umupaka haba ibyo twabonye biduhuza, by’umwihariko, ni uko muri iki gihe hari ukwitegura gahunda z’imbere kuko imipaka yarafunguwe, ariko nanone twanagaragaje n’ubushake bwa politiki bw’abakuru b’ibihugu byacu. Turagenda rero dushyira mu bikorwa ingamba za politiki mu mibanire yacu twese. Uyu munsi rero mubyo twabonye bikomeye, nko gutanga amakuru ku bantu bambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, gukomeza kubaka icyizere kirimo no gutera indi ntambwe yo kuvuga ngo abaturage bacu baturiye imipaka basabane, batangire guhahirana.”
Guverineri w’Intara ya Kirundo Albert Hatungimana yashimangiye ko impande zombi zishimiye ko zashyira imbaraga mu kubugabunga umutekano no gufasha abaturage mu bigenderanire.
Ati: “Guhura rero tuba turi gushyira mu ngiro ibyo twashinzwe kugira ngo ineza y’umwenegihugu igumye ishyirwe imbere, haba mu migenderanire, haba mu kwambuka imbibe no mu mutekano. Twafashe umwanzuro wo gukomeza kurwanya ubujura kandi n’ababukora tukabahanahana.”
Mushimantwari Silvestre ni umurundi utuye muri zone ya Gisenyi ihana imbibe n’Akarere ka Bugesera avuga ko ashimishijwe n’ibiganiro byahuje imbande zombi, ati: “Ndanezerewe rwose kuba twumvishe ko hari ibiganiro by’abayobozi bacu n’ab’i Rwanda. Mu by’ukuri icyizere ko tuzongera kusabana nka kera cyagarutse, kuko naherukaga kugera ku mupaka hano muri 2015.”
Ngabonziza Jean Claude utuye mu murenge wa Rweru mu Kagari ka Nemba mu mudugudu wa Nemba nawe yishimiye kuba ibiganiro ku mpande zombi byongeye kugaragaza ubushake bugamije gufasha abaturage.
Ati: “Twishimiye ko abayobozi bongeye guterana bakiga ku mibanire y’ibihugu byombi kandi biraduha ikizere ko tugiye kongera gukora ingendo nk’ibisanze tugahahirana n’abaturanyi b’abarundi. Turizera ko bizagenda neza kuko kugeza ubu bigaragara ko harimo umutekano.”
Zimwe mu ngingo iyi nama yagarutseho harimo iyo kuba kugeza ubu hakiri imbogamizi y’ikiguzi cyo gupimwa Covid-19 mbere yo kwinjira mu gihugu cy’u Burundi, aho umuturage asabwa amadorari 15 ku ruhande rw’u Burundi nk’ikiguzi cyo gupimwa.
Ni ingingo impande zombi zasobanuye ko zigiye gukora ubuvugizi ngo kuko ari icyemezo kiri ku rwego rw’igihugu.
Ibiganiro ku mpande zombi byaherukaga mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2021 bari babereye ku ruhande rw’u Burundi.








