Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buraburira abayobozi b’inzego z’ibanze bafite abaturage bataratanga mituweli ko nyuma y’ukwezi kwa mbere, abo bayobozi bazafatirwa ibyemezo birimo no kwirukanwa, kuko hari aho bigaragara ko aba bayobozi babigiramo intege nke mu bukangurambaga
Abayobozi b’imidugudu bahagarariye abandi bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, mu tugari twa Gahima, Mahango, Cyasemakamba na Gatonde ni bo banengewe mu ruhame kuba batuzuza inshingano zabo z’ubukangurambaga, aho muri aba bayobozi b’imidugudu barenga 10, nta mudugudu n’umwe warangije kwishyura mituweli.

Aba bayobozi bavuga ko akenshi abaturage babananira. Mwumvaneza Amuri umuyobozi w’umudugudu yagize ati “Nibyo koko dufite abaturage batishyuye mituweli, ariko buri munsi mu nteko izo nyigisho nta munsi zidatambuka ariko dufite abaturage basa nk’abatunaniye.”
Uru rwitwazo batanze rwamaganiwe kure n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, abasaba ko uwumva atagishoboye yareka ubuyobozi hakiri kare aho kudindiza gahunda za Leta.
Guverineri Mufulukye yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko kimwe mu by’ibanze bashinzwe ari ubukangurambaga ku baturage bayobora.
Yagize ati: “Ku rwego rw’umudugudu muri batanu, mufite izindi nzego na babandi bane b’abajyanama b’ubuzima, mufite izindi nzego ntashatse kujyamo nonaha nazo zibafasha, umudugudu ntabwo ujya hasi y’abantu 20 bawuyobora, ubu koko mufatanyije hari umuturage wabananira? Ahubwo ni uko ugenda bikaba ibyawe wenyine bagenzi bawe mufatanyije ntibaze”
Yakomeje agira ati: “Mureke kwihisha muri izo nshingano z’ubukangurambaga ndashaka kubona umuntu washoreye umuturage akamushyikiriza Polisi na RIB avuga ngo uyu muturage yanze kwishyura mituweli kandi yirirwa mu kabari, yanze gufasha abana barwaye bwaki mu rugo iwe, uwonguwo rwose twebwe tuzabashyigikira kandi urwo rugamba tuzarurwana.”
Ubuyobozi bw’Intara bwemeza ko abaturage mu ntara yose uturere turi hagati ya 70% na 80% by’abaturage bamaze gutanga mituweli.






