Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2019 hirya no hino mu gihugu habaye umuganda usoza ukwezi k’ Ukuboza ndetse ukaba n’uwa nyuma usoza umwaka wa 2019. Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba uyu muganda wabereye mu Kagari ka Gahima mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma.
Witabiriwe n’ abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, Umuyobozi w’Ingabo muri iyi ntara n’Umujyi wa Kigali, Maj. Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara ACP Hatari Emmanuel, Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe Brig. Gen. Hodari, Umuyobozi w’Inkeragutabara muri iyi ntara Col. Mukasa, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise n’abandi mu nzego zitandukanye.
Ahakorewe umuganda hashijwe ibibanza ndetse hanacukurwa imisingi ku butaka bugiye kubakirwaho imiryango itandatu harimo itishoboye ndetse n’indi yagiye ihura n’ibibazo by’ibiza muri iki gihe cy’imvura nyinshi cyane.
Nyuma y’umuganda Guverineri Mufulukye yashimiye abaturage bawitabiriye abasaba gukomeza gushyira hamwe bakubakira abadafite aho baba nibura ukwezi kwa Mutarama 2020 kukazarangira abenshi bari kuba mu nzu ziri kubakwa, hirya no hino mu Ntara ibibazo by’abadafite aho kuba bikazaba biri kurangira muri Werurwe 2020.
Mu mafoto, nimurebe uko umuganda wagenze:



















