Itariki ya 18 Mata ni umunsi mubi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ari igihe bibuka uburyo kuri uyu musozi wa Mwulire Abatutsi barenga 19,000 bahiciwe umunsi umwe bishwe n’abasirikare ba Habyarimana bafatanyije n’Interahamwe zari zaturutse imihanda yose.
Abarokotse Jenoside bemeza ko nubwo abanyamwulire bishwe ariko bapfuye gitwari kuko babanje kwirwanaho.
Hahoze ari muri Segiteri Mwulire muri Komini Bicumbi, ubu ni Umurenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari bamwe bagize ubutwari biyemeza kwirwanaho banga kwicwa urw’agashinyaguro, muri abo harimo abatutsi basaga ibihumbi 25 bari bahungiye ku musozi wa Mwulire nyuma yo kubona ko ku misozi y’iwabo bahigwaga bukware.
Ibigwi bivugwa ku batutsi bishwe i Mwulire bishingira ku buryo bari bafite gahunda itomoye yo kirwanaho, ku isonga bayobowe n’uwitwaga Gido nkuko byemezwa na bamwe mu barokokeye i Mwulire.
Umwe muri aba ni Rutareka Jean Marie Vianney, yagize ati: “Twahahuriye twese nk’abantu bari bahunze, twageze hano twiremamo ikipe y’abantu bafite imbaraga nuko Gido aradutoza aratubwira ati, ‘abantu iyo bajya kurwana ntibarangamira ibiryo ubu duhanganye n’abantu, duhanganye n’imisozi myinshi kandi abantu baturutse ahantu hatandukanye.'”
Mu minsi ya mbere buri mpunzi yageraga muri iyi nkambi yasangaga hari gahunda, abasore bazindukaga bakora “mucaka” kuko nabo bari bazi ko igihe cyose baterwa.
Mu kwirwanaho aba batutsi biciyemo amatsinda y’abasore n’inkumi, abagabo n’abasaza biyemeza kurwana naho abagore n’abana bakajya babatundira amabuye.
muri abo bari bayoboye abandi bafatwa nk’Intwari za Mwulire barimo Gido, Rutebuka, Cyril ndetse n’umwana w’umukobwa witwaga Kirabirwa Viviane, aya matsinda yagize akamaro cyane kuko yakumiriye ibitero byinshi by’Interahamwe, ndetse hari n’umukonsiye batse imbunda. Konsiye yaba ari nk’umuyobozi w’umurenge muri iki gihe.
Iyo barwanaga n’ibitero by’Interahamwe, aba basore n’inkumi barwanishaga amabuye inkoni intwaro gakondo, ibi ariko bakabikora kuri gahunda bari barishyiriyeho yo gukora imirongo itatu.
Umurongo wa mbere wabaga uriho abasore n’inkumi, iyo hagiraga ukomereka cyangwa akicwa yasimburwaga n’uwabaga ari ku murongo wa kabiri, umurongo wa kabiri wabaga uriho abandi basore n’inkumi, naho uwa gatatu ukabaho abagore n’abana babatundiraga amabuye yo kurwanisha.
Abo babaga bari ku murongo kabiri babaga batera inkunga ababari imbere, n’igihe habaga hari uwishwe ku murongo w’imbere, yahitaga abona umusimbura. Abo ku murongo wa gatatu babaga bashinzwe kuzana amabuye n’ibindi bikoresho.
Ku tariki ya 17 Mata 1994 ku gicamunsi haje indege ya kajugujugu izenguruka inkambi inshuro nyinshi, bukeye bwaho kuya 18 Mata nibwo haje abasirikare bo kwa Habyarimana barimo n’abari mu mutwe warindaga perezida wa repuburika icyo gihe, baje bavuga ko muri iyo nkambi harimo Inkotanyi bitewe n’ukuntu barwanaga.
Bahageze nibwo batangiye kubarasa ariko ngo Interahamwe zo zaje zishaka Gido kuko zari zaramenye ko ari we muyobozi w’inkambi.
Gahurura Joseph ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari ku musozi wa Mwulire yemeza ko ubwo Gido yamaraga kwicwa abandi bose bacitse intenge, babura imbaraga zo kurwana maze abicanyi babiraramo barabica umunsi wose, bananiwe barataha.
Interahamwe zaje kwica abatutsi bari i Mwulire zari ziturutse mu cyahoze ari Komini Bicumbi, yayoborwaga na Burugumesitiri Semanza, wari umutoni kuri Perezida Habyarimana. Izi nterahamwe zo muri Bicumbi kandi zari zarahawe imyitozo ihambaye yo kwica.






