Kuva gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira mu Rwanda mu mwaka wa 2006, mu Karere ka Kirehe hamaze gutangwa inka zigera ku 19,700, aho abo mu miryango yorojwe batanga ubuhamya bw’uburyo imibereho yabo yahinduwe no kubona amata n’ifumbire.
Girinka munyarwanda yashyiriweho gufasha abaturage bo mu miryango itishoboye kubona amata n’ifumbire, hakabaho guteza imbere umuryango binyuze mu kubona amata afasha mu kurwanya imirire mibi, no kongera ubukungu bushingiye ku kubona umusaruro mwiza w’ubuhinzi.
Amakuru MUHAZIYACU ikesha Akarere ka Kirehe ni uko kuva iyi gahunda yatangira hirya no hino mu mirenge 12 ikagize hamaze gutangwa inka zisaga 19,700, muri izo izikiriho zikaba zigera ku bihumbi 15, mu gihe izabyaye muri zo zigera hafi mu bihumbi 12.
Ubuhamya butangwa na bamwe mu Banyakirehe borojwe inka muri iyi gahunda MUHAZIYACU yaganiriye nabo bugaragaza ko hari impinduka nziza Girinka yazanye mu mibereho yabo,
Sinzinkayo Vedaste wo mu Mudugudu wa Nyagatugunda, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Mushikiri yorojwe inka muri 2018 kugeza ubu imaze kumubyarira gatatu, aho yabanje kubyara ibimasa kabiri, ikaba iherutse kubyara inyana aherutse kwitura muri uku kwezi k’Ukwakira.
Yagize ati: “Mbere ntarahabwa inka abana banjye ntibigaga ariko ubu barize, ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame yangiriye neza cyane. Ubu mfite abana bane, inka yarakamwe nta mwana wanjye warwaye bwaki, twabonye ifumbire tugira imihingire myiza, nabaga mu nzu imeze nabi ariko ubu mfite aho kuba heza.”
Nyiramugwera Olive wo mu Murenge wa Gatore, Akagari ka Cyunuzi, Umudugudu wa Kabeza na we yorojwe inka muri 2018, ihita ibyara muri uwo mwaka, ahita yitura mu mwaka wakurikiyeho, ubukurikiyeho iraramburura, nyuma yongera kubangurirwa ibyara inyana iri konsa ubu,
Yagize ati: “Inka yampaye amata kuko nkama litiro enye ku munsi, kandi nkunda amata cyane n’abana banjye. Ikindi kinakomeye cyane ni uko nabonye ifumbire ku buryo mbasha gufumbira urutoki nkeza, nkabasha kurihira amashuri abana banjye babiri no kwishyura Mituweli ku gihe nta mbogamizi.”
Nk’uko bigaragazwa n’ishami rishinzwe ubworozi mu Karere ka Kirehe muri uyu mwaka w’imihigo wa 2022-2023 biteganyijwe ko imiryango 845 izorozwa inka, kugeza ubu hakaba hamaze gutangwa izigera ku 180.
Nsengimana Janvier Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Kirehe avuga ko aborozwa inka basabwa kuzifata neza kugira ngo intego za gahunda ya Girinka zigerweho,
Ati: “Aborozwa inka tubasaba kuzifata neza, zikabagirira akamaro nk’uko gahunda yashyizweho ngo ibateze imbere babone amata yo kunywa bifashe mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ariko aho basaguye babone n’ayo kugurisha ubukungu bwabo burusheho kwiyongera, bobone kandi n’ifumbire umusaruro w’ubuhinzi muri rusange wiyongere.”
Muri amwe mu mabwiriza ya gahunda ya Girinka harimo ko uworozwa agomba kuba nta yindi nka afite, afite ubwatsi cyangwa ashobora kububona, kuba ari ku rutonde rw’abahabwa inka, kuba ari inyangamugayo, anabarizwa mu kiciro cya 1 cyangwa icya 2 by’ubudehe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bugaragaza ko hari impinduka nziza iyi gahunda yazanye zirimo nko kuzamura umusaruro w’ubuhinzi muri rusange ukava kuri toni 1.9 kuri hegitari muri 2010, ukagera kuri toni 3.9 muri 2020, kugabanya imirire mibi mu bana bikava 54.9% muri 2010, kugera kuri 31.3% muri 2020, n’ibindi bigaragarira mu kwiyongera kw’amakusanyirizo y’amata akava kuri 1 rya Nyarubuye, kuri ubu muri aka karere hakaba habarurwa amakusanyirizo y’amata ane arimo irya Nyarubuye, ryiyongereyeho aya Kirehe, Mpanga na Nyamugali kugira ngo hatunganywe neza umukamo; n’amakoperative y’aborozi b’inka agera kuri 12.
Icyakora hanagaragazwa zimwe mu mbogamizi zibangamira iyi gahunda nk’aho hamwe hari aborozwa inka bakazifata nabi, inka zipfa bitewe n’impamvu zitandukanye , bamwe mu borozwa inka bakazigurisha n’abazimya igicaniro; Ubuyobozi bukaba bukomeza kurushaho gufata ingamba zirimo gukomeza gushishikariza aborojwe inka kuzifata neza, gukurikirana abazifashe nabi no kugaruza izagurishijwe mu buryo butemewe, no gukomeza ubukangurambaga ku iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga gahunda ya Girinka munyarwanda.






