MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubuhamya bwa Musabyimana wiswe ‘umusazi’ kuko yababariye abamwiciye

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
10/04/2020
Mu Rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye abasaga ibihumbi 58 bazize  Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto: Akarere ka Kirehe)

Mu Rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye abasaga ibihumbi 58 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto: Akarere ka Kirehe)

Mu Ntara y’Iburasirazuba hari bimwe mu bice by’ahakiri imibiri y’abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itaraboneka ngo ishyingurwe bitewe n’ahantu aba bantu bajugunywe.

Muhaziyacu.rw  yaganiriye n’umwe mu barokeye mu Cyuzi cya Rubonobono kiri mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, iki cyuzi bivugwa ko harimo imibiri y’abatutsi barenga 300 ariko ubu kubakuramo bikaba byarananiranye.

Musabyimana Jeanne d’Arc utuye i Nyarubuye ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, yasatuwe inda ajugunywa mu mazi, ariko ubu uwamukoreye ibi yaramubabariye.

Uyu mubyeyi  ahamya ko mu Cyuzi cya Rubonobono  harimo abantu 23 bo mu muryango we.

Kuri ubu Musabyimana ni umubyeyi w’abana 5 uvuga ko akomeye, ndetse yamaze no kwiyubaka nubwo  uru rugendo rutamworoheye kuko ubwo yateraga intambwe yo kubabarira abamwiciye, yaba abacitse ku icumu bagenzi be ndetse n’abatarahigwaga bose batabibonye kimwe na we.

Mu mvugo ye yagize ati “Maze gutanga imbabazi mu ruhame hari abavugaga ngo ntabwo tubyemera, abataracitse ku icumu bavugaga ko ndi umusazi, bambonaga nk’uwasaze kuko nta we najyaga mvugana na we, naho abacitse ku icumu bagenzi banjye bo bumvaga ko bampaye ruswa kugira ngo mbabarire bariya bantu.”

Musabyimana  ubu ufite imyaka 42, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari umwangavu w’imyaka 16.

Avuga ko itotezwa bakorewe  ryahereye kera dore ko se umubyara witwaga Karamage Callixte yagiye gutura i Nyarubuye avuye mu yahoze ari Komini Nyamabuye i Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga, Jenoside iba bari batuye mu Kagari ka Nyabitare, mu Murenge wa Nyarubuye.

Ubuhamya bwe, avuga ko nyuma y’uko Inkotanyi zitangira urugamba rwo kubohora igihugu  basaza be batatu nabo bagiye kwifatanya n’abandi, ari naho hakurijemo urwango rukomeye umuryango wabo wagiriwe kugeza n’aho se umubyara iyo yabaga ari kumwe n’abaturanyi bamubwiraga ko ari we bazaheraho bica igihe nikigera, kuko abana be bari mu Inkotanyi.

Musabyimana avuga  ku rupfu rw’ababyeyi be, yagize ati “Ababyeyi banjye babishe ku wa kane haje imodoka irimo abasirikare ba Habyarimana babahuruje bavuga ko dufite imbunda kuko data ngo yajyanye abana be mu Inkotanyi, haje n’indi modoka yuzuyemo Interahamwe hari n’abaturage benshi baje bahuruye, babishe ako kanya, abaturage ni bo batangiye kudushakisha babona musaza wanjye w’imfura y’iwacu na we baramwica.”

“Muri icyo gihe ngo bari bafite umugambi wo kwica abagabo n’abana b’abahungu gusa, ni yo mpamvu abo bicanyi babonye Musabyimana bamuzana iwabo ngo acunge imirambo y’iwabo, yahamaze iminsi ibiri ari kumwe n’undi mwana, nyuma y’iyo minsi ngo ni bwo na we yatangiye kugenda ashakisha aho yakwihisha,  dore ko abicanyi bari bafashe n’icyemezo cyo kwica abana b’abakobwa ariko bakabaroha mu kiyaga.”

Musabyimana, umwana 11 mu bana 12 bo mu muryango wa Karamage, kandi  ni umwe mu bajugunywe mu kiyaga akarokoka nk’uko abivuga.

Ati “Twagiye badushoreye aho tugeze hari amabuye bakadutegeka ko tuyatora tukayizirikaho, kuri iki kiyaga kiri hagati y’Umurenge wa Nyarubuye n’uwa Kigina, tuhageze uwitwaga Rusatura na Biramahire ni bo bavuze ko bashaka kuzabara inkuru y’uko  kwa Calixte bari bameze, narahageze nsanga baroshyemo umugore wa data wacu n’abana be n’abana ba musaza wanjye na muramukazi wanjye.

Batujyanye turi 12 baratubwia ngo nitwinjire turanga, batangira kudukubita ubuhiri, basunikiramo, njye sinapfa. Nagiyemo nsoma nkeri ndazamuka, bankuramo, umwe muribo arampambira batangira kunkubita ibyuma mu mutwe, undi akubita umuhoro mu mutwe, undi na we afata icyuma asatura inda, ariko ntiyagera ku mara, banjugunya mu mazi baragenda.”

Musabyimana yaje kuva muri ayo mazi ahungira mu rugo rw’umwe mu bagore, nyina umubyara yabyaye mu batisimu amufasha kumwondora.

Abantu batangiye guhunga, uyu muryango na wo warahunze ujya Tanzaniya naho Musabyimana we yerekeza za Nyarubuye kuko yumvaga Inkotanyi zaje, ari naho yaje guhura na zo, ajyanwa mu bitaro i Nyakarambi, nyuma yoherezwa  mu bitaro bya Kibungo ahava mu kwezi kw’Ugushyingo.

Ibikomere Musabyimana  yagize n’ubu biracyamukurikirana kuko hari ubwo ajya aremara ibice bimwe na bimwe by’umubiri (bikaba pararize).

Icyakora, yemeza ko yateye intambwe mu bumwe n’ubwiyunge nubwo bikigoye, dore ko ngo kuva Jenoside yarangira amaze kujya mu bukwe inshuro eshatu gusa, naho mu mwaka wa 2017 nibwo bwa mbere Musabyimana yabashije kujya mu biganiro ku munsi wo Kwibuka.

Nubwo abayeho gutya, uyu mubyeyi yemeza ko yateye intambwe yababariye uwamusatuye inda,  uwamuhamukiye bene ako kageni, yarireze anemera icyaha muri Gacaca, ndetse ubu baraturanye amuha n’akazi ko kumuhingira mu masambu yasigaye y’iwabo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: KireheKwibuka26NyarubuyeUbuhamya

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza : Imibiri 15 ni yo yabonetse mu Cyuzi cya Ruramira kuri uyu wa mbere

Imibiri 88 ni yo imaze gukurwa mu Cyuzi cya Ruramira

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU