Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere n’umurenge, abagize Inama njyanama y’Akarere, Abayobozi b’amashami n’abafatanyabikorwa b’aka karere guhuriza hamwe imbaraga mu bikorwa bikeneye ubutabazi mu kwihutisha iterambere ry’umuturage.
Yabibasabye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nzeri 2022 mu mwiherero w’iminsi ibiri w’Abayobozi b’Akarere ka Kirehe bakoreye mu Karere ka Bugesera ugamije kungurana ibitekerezo ku kwihutisha iterambere ry’Akarere. Ni umwiherero wasojwe kuri iki cyumweru wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwanjye, uruhare rwawe ni ingenzi mu kwihutisha iterambere.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana yibukije aba bayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa ko bakwiye kureba ibikorwa byihutirwa kugira ngo bihutishe iterambere ry’Akarere.
Yagize ati: “Dukeneye kumenya aho ubutabazi bwihuse bukenewe no kureba icyo twakora kugira ngo ibibazo biri mu baturage; mu rubyiruko,mu bagore, mu bacuruzi, mu bayobozi n’abandi bantu hakabaho imikorere n’imikoranire ku bibazo bitakemuwe. Tukanareba kandi ibikorwa bitakozwe bikeneye ubutabazi bwihuse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko mu rwego rw’imiyoborere cyane cyane ku rwego rw’umudugudu hakwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo bahuze mu kwihutisha iterambere rikenewe.
Ati: “Mu karere kacu inzego zirahari ariko igikenewe kuri uyu mwanya ni ukuzongera ingufu nk’uko twabibonye mu kiganiro twakoze muri uyu mwiherero cy’uburyo hakongerwa ingufu ku mudugudu kugira ngo inzego zikore bityo buzuze inshingano zabo hakabaho uburyo bwo kubakurikirana bagakora nka ‘Equipe’ niba hari ikibazo cy’amakimbirane mu muryango ntigiharirwe umuyobozi w’umudugudu gusa cyangwa CNF (Ihuriro ry’abagore) ariko n’abandi bose bagafatanya.”
Rwamuhinda Dina ni umukozi w’umuryango utari uwa Leta ‘Save the Children’ ukorera mu Karere ka Kirehe avuga ko bo nk’abafatanyabikorwa b’aka karere bafite ubushake mu gufatanya mu kwihutisha iterambere ry’abaturage.
Ati: “Nk’abafatanyabikora b’Akarere tubona ahanini twibanda mu gufasha umuryango kwirinda amakimbirane kugira ngo batere imbere batekanye. Iyo tureberera umwana tubanza no kureba imbogamizi ziri mu muryango nk’inzitizi zituma atagira uburenganzira bwuzuye, niho rero duhaguruka tukagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa mu muryango kandi naryo ridindiza iterambere ry’umuryango n’iry’Akarere muri rusange.”
Mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa by’iterambere Akarere ka Kirehe gafite imwe mu mishinga igamije kwihutisha iterambere ry’Akarere birimo imishinga minini y’ubuhinzi mu byanya byuhirwa ku buso bwa hegitari zisanga ibihumbi 15.
Ni mu gihe kandi mu bikorwaremezo bigamije kugeza iterambere ku baturage, Akarere ka Kirehe kari kuri 72% mu kugeza amazi meza ku baturage, naho kugeza umuriro w’amashanyaryazi ku baturage kakaba kageze kuri 64%.










