MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Agakino: Imwe muri filimi wareba muri ibi bihe ugakomeza kuryoherwa

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
05/04/2020
  1. Kuva tariki 14 Werurwe 2020 u Rwanda rubonye umuntu wa mbere wagaragaweho icyorezo cya COVID-19, hashyizweho ingamba zitandukanye zituma abantu bahama mu ngo zabo hirindwa ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Benshi mu bantu bakunze kubihirwa no guhama mu rugo nyamara uwo mwanya uba ubonye ushobora kuwubyaza umusaruro wiyungura ubumenyi mu gusoma ibitabo, gukora siporo, kurushaho kuganira n’abo mu muryango wawe ndetse no kureba filimi zatuma urushaho kugubwa neza.

Muhaziyacu.rw yabateguriye imwe muri filimi yakozwe n’urubyiruko rukomoka mu Karere ka Rwamagana yagufasha gukomeza kugubwa neza mu rugo iwawe kandi unishimye. Iyo filimi yiswe “ Agakino” ivuga ku butekamutwe bukorerwa umukobwa uba uvuye muri leta zunze ubumwe za Amerika akabeshywa urukundo n’ubukwe.

Iyi filimi kandi igaragaramo uwo bita Bingo, Tesi ndetse na Cindy. Iyi filimi ikaba ishingiye kuri aba bakinnyi, igaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube channel yitwa “Kagoma Online TV”.

Dushime Christian wanditse iyi filimi avuga ko yayikomoye ku bakobwa n’abahungu baba baba hanze y’igihugu bagakundana n’abandi bari imbere mu gihugu nyamara rimwe na rimwe ugasanga harimo ubeshya undi amukurikiyeho amafaranga.

Ati “ Nkimara kubona inkuru ya Cadette na Sano kandi nkurikije n’izindi nkuru zitandukanye tugenda twumva hirya no hino ugasanga umuntu ashakanye n’undi amukurikiranyeho imitungo, byanteye gukora iyi filimi kugira ngo yigishe abanyarwanda kujya bashishoza mu rukundo.”

Filimi Agakino ikaba izagira ibice bitatu, buri gice kizajya kigira isaha n’iminota 30. Kuri ubu igice cya mbere nicyo kimaze kujya hanze ibindi bice bikaba bizashyirwa hanze muri Gicurasi.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa 1 Mata 2020 yanzuye ko igihe cyo gufunga ibikorwa bitandukanye n’imipaka y’igihugu cyongerwaho iminsi 15 mu gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Abanyarwanda bakaba basabwa gukomeza kuguma mu ngo zabo kugeza tariki ya 19 saa 23:59.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza : Imibiri 15 ni yo yabonetse mu Cyuzi cya Ruramira kuri uyu wa mbere

Kayonza : Imibiri 15 ni yo yabonetse mu Cyuzi cya Ruramira kuri uyu wa mbere

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU