Abagore basaga 500 bahuriye mu Karere ka Kayonza, mu nteko rusange y’abagize inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, muri iyi nteko rusange Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yasabye abagore kwitinyuka no gutinyura bagenzi babo.
Inteko rusange y’abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba yaranzwe no kumurika ibyagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022 ndetse n’ibyo biyemeje kuzakora mu mwaka wa 2022/2023, ahanini birangwa n’ibikorwa by’ubukangurambaga.
Muri iyi nteko rusange Guverineri CG Gasana K.Emmanuel yagarutse ku ruhare rw’umugore muri politiki ashingiye ku ngero z’uburyo abagore bayobora imidugudu usanga bitwara neza kurusha abagabo.
Yagize ati: “Dukwiye gukurikirana ko abagore babona amahirwe kugira ngo bayobore kuko ahenshi na henshi usanga umugore akora serivisi ze neza, ubuyobozi ni ugutinyuka, turagira ngo abagore batinyuke bitabire kujya mu nzego za leta zifata ibyemezo kuko baba barengerwa n’amategeko na politiki ya leta.”
Guverineri CG Gasana yemeza ko abagore aho bahawe inshingano bazikora neza, yagize ati: “Iyo ureba aho umugore ari hose agerageza gukorana indangagaciro, hari ibintu byinshi bisa nkaho ari kirazira ku mugore (gusinda, gutaha amajoro, gukubita no gukomeretsa) wakongeraho washyiraho ko ahawe umwanya muri politiki ya leta kandi akajya mu myanya itanga serivisi; usanga birushaho kugenda neza.”
Mukamucyo Jeannette ni umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu ntara y’Iburasirazuba yemeza ko hari intambwe imaze guterwa mu gukangurira abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo, yagize ati: “Ugereranyije na manda zatambutse n’ubu abagore baratinyutse, ubona ko abagore bari kwitabira kujya mu nzego z’ibanze kuko bamaze gusobanukirwa ko bashoboye.”
Uwamahoro Rehema ni umwe mu bagore bitinyutse akaba ari rwiyemezamirimo ukorera mu karere ka Rwamagana, yemeza ko kwitinyuka k’umugore bigifite imbogamizi yo kwitinya, yagize ati: “Ubu turakangurira umugore kwitinyuka kuko icyo umugore yiyemeje agikora, icyo ashatse akigeraho niyo mpamvu iyo twahuye nk’uku turongera tukabiganiraho”
Mu ntara y’Iburasirazuba ubwo bahembaga imidugudu yahize iyindi mu kugira imidugudu itarangwamo icyaha mu turere twa Nyagatare, Ngoma, Bugesera na Gatsibo imidugudu yabaye iya mbere ni iyoborwa n’abagore, ndetse ku rwego rw’Intara uwabaye uwa mbere mu kugira udushya uyobowe n’umugore ni uwo mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi.







