Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) bo mu Ntara y’Iburasirazuba bitabiriye imurikagurisha rya 11 ry’iyi ntara basabye ko hashyirwaho icyanya kihariye cy’imurikagurisha (Expo), Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwemeza ko mu karere ka Rwamagana hari ubutaka bwateganyirijwe iicyo cyanya.
Ubwo hasozwaga Expo ya 11 y’Intara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 29 Kanama ku kibuga cya Polisi i Rwamagana umuhango wayobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne, bimwe mu byifuzo by’abagize PSF yo mu ntara y’Iburasirazuba ni uko bahabwa icyanya cyihariye cyo gukoreramo Expo.
Umwe mu bitabiriye Expo y’i Rwamagana ni Ndayishimiye Jean Paul yari afitemo unwanya wo gucuruza ibyo kunywa n’ibyo kurya, mu izina rya bagenzi be yagize ati: “Nk’abantu bikorera turifuza ko hakubakwa ahantu habera ibi bikorwa bihoraho n’igihe hatari imurikabikorwa abagore n’urubyiruko bajya bahakorera ndavuga ba bandi bagitangira.”
Visi Perezida wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba ni Nkurunziza Jean de Dieu yemeza ko iki cyanya gihari bagishoramo imari kugira ngo gitunganywe, yagize ati: “Twasabye Intara yacu ko baduha icyanya gihoraho cyaho twajya dukorera imurikagurisha kuko ubu bidutwara ubushobozi bwinshi ariko tugize ahantu hacu nk’abikorera twahatunganya dufatanyije n’ubuyobozi nk’uko dusanzwe dufatanya.”
Nkurunziza akomeza avuga ko iki cyanya bagihawe bajya bakibyaza umusaruro ku buryo habera amamurikagurisha atandukanye, ubuhinzi n’ubworozi, ay’urubyiruko n’abagore n’udushya dutandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne yemeza ko baganiriye n’Akarere ka Rwamagana basanga mu gishushanyo mbonera cy’umujyi hari ahateganyijwe kuba icyanya cyihariye cy’imurikagurisha,
Yakomeje agira ati: “Ubu hazabaho kubikurikirana kuko Akarere katubwiye ko hahari igisigaye ni ukureba uko bizashyirwa ku bikorwa ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abikorera.”
Ubwo hasozwaga iri murikagurisha hahembwe ibyiciro bitandukanye byamuritse neza kurusha abandi, ndetse hanashimirwa uturere twateguye neza mu imurikagurisha, iyi Expo yitabiriwe n’abamurika basaga 140 harimo n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitanu.












